Amakuru mashya kuri Hategekimana Emmanuel watawe muri yombi nyuma yo gutangaza ko ari we wivuganye Paster Theogene abitumwe na Satani

Amakuru mashya kuri Hategekimana Emmanuel watawe muri yombi nyuma yo gutangaza ko ari we wivuganye Paster Theogene abitumwe na Satani

May 26,2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwemeje ko rwataye muri yombi uwitwa Hategekimana Emmanuel wiyita umukozi wa satani akaba akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha, aho afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Uyu mugabo witwa Hategekimana Emmanuel yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Youtube ari gusobanura ko ari mu bakozi ba satani bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Theogene uzwi nk’Inzahuke hifashishijwe imbaraga z’umwijima.

Hategekimana ubwo yatabwaga muri yombi na RIB yatangaje ko ibyo yatangaje byose yabikoze agamije kumenyekana.

Hategekimana Emmanuel, w’imyaka 25 yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yanyoye amaraso ya Nyakwigendera Pasiteri Theogene wamenyekanye ku izina rya Inzahuke.

Mu mashusho yaciye ibintu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Hategekimana Emmanue yagize ati: “Inzahuke buriya ni twe twamutwaye, twamutwaye twabipanze ndetse no mu bagiye kunywa amaraso ye nanjye narindimo.”

Avuga ko bari abapasiteri bagera ku 10 bahawe ubutumwa (Mission) bapanga ahantu Nyakwigendera Pastor Theogene agomba gupfira ku gasitasiyo kuko ngo yagiye muri Uganda Uganda ku mipango (ku myiteguro) yabo kubera ko nta kintu bashakaga ngo cyange.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024 rwatangaje ko rwataye muri yombi muri yombi Hategekimana Emmanuel kubera ibihuha yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’uru rwego, Dr Thierry B Murangira, aho yemeje itabwa muri yombi rya Hategekimana.

Dr Murangira B Thierry mu butumwa bwe yagize ati: “Yaraye afashwe arafungwa. Akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha.”

Mu ibazwa rye, Hategekimana Emmanue yabajijwe impamvu yamuteye gutangaza amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Theogene, yasubije ko yashakaga kumenyekana.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rukomeza ruvuga ko kugeza ubu Hategekimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

RIB yahise iboneraho gusaba abantu kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ndetse ikanasaba abokoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha, kuko bihanwa n’amategeko.

Hategekimana Emmanuel yakoze icyaha gihanwa n’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).