Niyitegeka uzwi nka papa Sava na Umunyana bavuze byinshi ku rukundo ruvugwa hagati yabo ndetse n'ubuhanuzi bwa Prophet Mbarushimana Hakim

Niyitegeka uzwi nka papa Sava na Umunyana bavuze byinshi ku rukundo ruvugwa hagati yabo ndetse n'ubuhanuzi bwa Prophet Mbarushimana Hakim

May 26,2024

Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava ndetse na Umunyana Analysa uzwi nka Mama Sava muri filime ya “Papa Sava” bahuriyemo, batangaje byinshi ku makuru avuga ko bakundana.

Nyuma y’inkuru zacicikanye zivuga ku buhanuzi bwabwiwe Mama Sava ko agiye gushyingiranwa na Papa Sava bigatera benshi kwibaza ko baba banakundana hashingiwe no kuri filime bakunze guhuriramo mu isura y’abashakanye, aba bombi basobanuye iby’izo nkuru.

Mu kiganiro Papa Sava yatangije kinyuzwa kuri cano ye ya YouTube aho bamwe mu bakinnyi be babazwa ibibazo ndetse bagasubiza, yongeye gukomoza ku buzima bwe bw’urukundo yunganirwa na Mama Sava.

Ubwo basubizaga umuntu wabajije niba bakundana, Mama Sava yagize ati “Papa Sava na Mama Sava turabana ndetse dufite n’abana babiri  Sava na Vraiment. Tubana mu rugo rubamo amatiku rimwe na rimwe tukabana neza ariko turabana”.

Yongeye kwibutsa abamukurikira ko afite undi mukunzi utari Papa Sava ndetse udafite aho ahuriye na filime akina.


Niyitegeka Gratien we yakuyeho urujijo ati “Papa Sava na Mama Sava barabana muri filime ariko Niyitegeka Gratien na Umunyana Analysia ntabwo babana kuko ntiwatubwira umwana twabyaranye. Wihuza ubuzima bwite n’ubuzima bw’imikino.

Mama Sava nawe yongeye kubibutsa ati “Niyitegeka ntidukundana ntitwigeze dukundana nta nubwo tuzigera dukundana”.

Ubuhanuzi bwa Prophet Mbarushimana Hakim yatangaje kuwa 4 taliki 18 Mata 2024  ubwo yabazaga Mama Sava niba yiteguye kumva ubuhanuzi Imana yamutumyeho, Mama Sava yavuze ko yiteguye.

Uyu muvugabutumwa wari mu Itorero rya Blessings Miracle Church yahanuriye Mama Sava agira ati “Nyuma y’imyaka yose ntabwo watse gatanya cyangwa ngo uyihabwe kuko ndabona isezerano ry’uyu mugabo wawe”.

Nyuma y'uko Mama Sava yemereye uyu mukozi w’Imana ko atarahana gatanya n’umugabo batandukanye, yamubwiye ko Imana imweretse ko agiye gutandukana n’umugabo wa mbere agasezerana na Niyitegeka Gratien ari we Papa Sava.

Ibi byateye benshi barizwa mu itangazamakuru gukora inkuru zigaruka kuri ubu buhanuzi, bituma Mama Sava ajya mu itangazamakuru avuguruza uyu mupasiteri avuga ko ari umuhanuzi w’ibinyoma.

Ikiganiro cyahuje ba nyirubwite aribo Papa Sava na Mama Sava, batangaje ko ababakurikira bakwiriye kwiga gutandukanya ubuzima bwabo bwite n’imikino cyangwa ubutumwa banyuza muri filime.

Ni nyuma yuko bari kwizihiza episode ya 1000 bagejeje kuva batangira filime y’uruhererekane ya “Papa Sava”, banashimira abakunzi babo bababaye hafi bakabashyigikira bareba ibihangano byabo.