Bakunda gushimwa cyane! Inkomoko n'igisobanuro cy'izina Elsa ndetse n'uko abaryitwa bitwara

Bakunda gushimwa cyane! Inkomoko n'igisobanuro cy'izina Elsa ndetse n'uko abaryitwa bitwara

May 26,2024

Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ibisobanuro by’amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.

Elsa ni izina rihabwa abana b’abakobwa, rikomoka mu Giheburayo kuri “Elisheba” cyangwa “Elisabeth” mu Cyongereza, risobanura ko “Imana ni yo sezerano ryanjye.’’

Elsa ni izina ryakunze gukoreshwa cyane mu bihugu birimo u Budage, u Bwongereza na Suède. Hari abarifata nk’impine ya Elisabeth. Iri zina ryaje kwamamara cyane mu 2013 nyuma ya filimi yitwa “Frozen”.

Hari ibihangange byinshi bifite izina rya Elsa birimo Umutaliyani witwa Elsa Morante wamamaye mu kwandika ibitabo; umunyamuziki Elsa Garcia; Umunyamerika ukina filimi, Elsa Lanchester na Elsa Peretti utunganya imikufi.

Bimwe mu biranga ba Elsa:

Ba Elsa bakunda ko abantu babashima cyane. Ibi bituma bagira ishyaka mu mirimo yabo kandi bakishimira gukorana n’abandi. Bakunda umuryango wabo cyane n’abantu muri rusange.

Ni abantu bakunda gutegura ibirori, bakunda ubuyobozi ku buryo kuyoborwa atari ibintu bashyikira biboroheye. Bagira amahame ntakuka rimwe na rimwe bakaba bagira n’amahane. Bakunda kugendera ku ntego kandi bakora ibishoboka byose ngo bayigereho.

Ba Elsa usanga ari abantu bihariye mu miterere yabo, barakubagana, bakunda guhanga udushya, bifitemo kwigirira icyizere.

Hari ibihangange byinshi bifite izina rya Elsa birimo Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 Miss Iradukunda Elsa, Umutaliyani witwa Elsa Morante wamamaye mu kwandika ibitabo; umunyamuziki Elsa Garcia; Umunyamerika ukina filimi, Elsa Lanchester na Elsa Peretti utunganya imikufi.