UK: Miss Jolly yahinduye ingingo yagomba kuvugaho agaruka ku mateka y'u Rwanda, ahazaza ha Afurika n'ubudasa bwa Perezida Kagame
Miss Jolly wari wahawe kuvuga ku Mideri yasabye kuvuga ku yindi ngingo yubaka
Miss Jolly muri Oxford yagarutse ku budasa bwa Perezida Kagame
Jolly yavuze ko Abanyafurika bakwiye kunga ubumwe bagatumbira iterambere mu mwanya w'amacakubiri
Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly yatambutse gitore muri Oxford atanga ikiganiro cyibanze ku kuba Afurika ikwiye kuba umwe aribyo bizayiganisha ku iterambere rirambye, ni mu gihe yari yasabwe kugaruka ku birebana n’imideli.
Mu butumwa bw’amashusho yasangije abamukurikira yongeyeho ishimwe yatewe no kuba yaratumiwe muri Oxford ati ”Nk’umuntu ukiri muto wifuza gukomeza kwiyungura ubumenyi, byari iby’icyubahiro kugira icyo mvuga.”
Uyu mukobwa yari yatumiwe mu Nama y’Abanyafurika biga n'abize muri Oxford ya 2024, agaragaza ko byari iby’umugisha.
Ati ”Nagize amahirwe yo gusangiza abagize uyu muryango amasomo menshi y’inkuru y’abanyarwanda y’imyaka 30 ishize.”
Yakomeje agaruka ku buryo yibajije uko akwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’imbonekarimwe yari abonye.
Mu buryo bwe ati ”Ubwo nakiraga ubutumire byaranejeje kubasha kubona ahantu nkaha ho kuvugira ariko na none nagizemo n’ikibazo nibaza ni iki cyo kubagezaho n'uko mfite kubikora.”
Mutesi Jolly yagarutse ku nkuru itangaje y’uburyo yasabwe kugaruka ku birebana n’imideli ariko we agasaba ko byibuze yagaruka ku ngingo abona ikwiye kuba igarukwaho y’ejo hazaza ha Afurika.
Uyu mukobwa mu kiganiro yatanze yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Asobanura impamvu yo kugaruka kuri iy’ingingo ko yabihereye ku kuba mu 2050 bitewe n’uburyo Abanyafurika bakomeje kwiyongera bazaba bagize kimwe cya Kane cy’abatuye Isi yose bityo ko bakwiye kuba bazi amateka nkaya.
Avuga ko kumenya amateka ari mu rwego rwo kugira ngo bazabe bunze ubumwe icyo bashyize imbere ari icyabateza imbere kurusha icyabatandukanya.
Yumvikanishije ko imiyoborere iboneye ya Perezida Kagame n’ubuhanga aribyo byatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka byihuse.
Kandi ko nubwo Afurika atari igihugu ariko ari byiza ko abatuye uyu Mugabane baba bafite icyerekezo kimwe kiganisha ku iterambere rirambye kurusha kwicamo ibice.
Muri Mata 2024 ni bwo inkuru yamenyekanye ko uyu mukobwa azajya gutanga ikiganiro muri Oxford.
Inama yatanzemo ikiganiro ikaba yaramaze iminsi ibiri guhera ku wa 24 kugera ku wa 25 Gicurasi 2024.
Ku munsi wa mbere uyu mukobwa yagaragaye yasazwe n’ibyishimo ari kumwe na Raila Odinga, umunyabigwi muri politike ukomoka muri Kenya.