Umuyobozi w’abanyerondo akurikiranyweho kwivugana nyina babanaga benshi batangazwa n’ibyasanzwe ku murambo we aho arara
Umugabo w’imyaka 48 usanzwe ukuriye irondo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho kwica nyina w’imyaka 95 y’amavuko banabanaga mu rugo.
Uyu mugabo asanzwe akuriye irondo mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Nyaruhombo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye,
Uyu mukecuru bikekwa ko yishwe anizwe n’umuhungu we yitwa Nakabonye Venantie, mu gihe n’uwo muhungu we witwa Shumbusho Viateur babanaga mu rugo (mu gipangu).
Icyakora ngo akimara kwitaba Imana, abaturanyi b’uyu mubyeyi baketse ko ari urupfu rusanzwe kuko ngo yari asanzwe afite ubundi burwayi.
Amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko Inzego z’ibanze zageze aho byabereye zisanga nyakwigendera afite inzitiramibu mu ijosi kandi itandukanye niyo yararagamo, ndetse banasanga umurambo we ufite ibikomere ku irugu.
Uko byagaragaraga abishe uriya mukecuru bashakaga gushyira umurambo mu nsi y’igitanda ngo basibanganye ibimenyetso nkuko Umwe mu buyobozi bo muri kariya gace yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru.
Abatanze amakuru bavuze ko ubusanzwe uriya mukecuru wishwe yabanaga n’abakazana be babiri ndetse n’umuhungu we n’abuzukuru be bageze ku munani.
Icyakora uyu muyobozi ubwo yaganiraga na kiriya gitangazamakuru yatangaje ko kugeza habaye aya mahano nta makimbirane bari bazi uyu muryango wari usanzwe ufitanye.
Kuri ubu Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwahise rutangira iperereza hatabwa muri yombi umuhungu we akaba yari anasanzwe akuriye abanyerondo bo muri kariya gace.
Abandi batawe muri yombi na ruriya rwego ni umushumba wakoraga muri urwo rugo witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28.
Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.