Nisanze ndi mu rukundo na musaza wanjye none byananiye kumwikuramo - Ndagisha inama
Jye na musaza wajye muto turamenyeranye cyane,Musaza wajye afite imyaka 18 y’amavuko naho jye mfite imyaka 20 y’amavuko ariko ubu ndabona iby’urukundo rwajye kuri we ndabona ruri kugurumana muri jye.
Ndabizi nimbabwira ibi abenshi muragira ngo ni ikinyoma gusa mwumve ko atari ikinyoma ari ukuri, ndabasabye mwinshira urubanza.
Hashize ukwezi jye nawe tubanye neza mbese tunahorana buri munsi kuko aheruka no gushwana n’umukunzi we maze nanjye ndamwegera musaba ko yamureka ko umunsi umwe azabona undi mukunzi mwiza.
Ariko mu cyumweru gishize ubwo twari mu cyumba cye twarakinnye maze bigera aho turebana twese maze ubwo tuba turasingiranye turasomana byari byiza pe,nuko bukeye bwaho noneho twararyohewe noneho biba ngobwa ko dusomana turyamye nuko turasomana biratinda ariko nawe ankora kora ku ijosi,ariko mu gihe tukiri muri ibyo twagiye kumva twumva ababyeyi bacu bakubise urugi ubwo tuba tugize ubwoba turarekurana.
Maze mpita nsohoka mu cyumba cye jya mu cyajye ariko ndi kurira bitewe nuburibwe batumye ngira,nuko undi munsi turi twenyine mu rugo yaraje turongera turasomana maze twese twumva dutangiye kugira ubushyuhe nuko tuba turaryamanye, ubwo twabikoze inshuro eshatu ariko twakorehaga agakingirizo.
Ubu njye nawe turi gupanga ibyo ahazaza hacu turi kumwe,ariko jye ubu natangiye gutekereza ko nakoze ikosa rikomeye,gusa ndamukunda pe ariko sinzi neza niba ari uko byagakwiye.
Nkore iki koko?kuko ubu natangiye kwicuza ku byo nakoze byose, nanagerageza kumwikura kumva bingoye kubaho ntarikumwe na musaza wanjye nsabye inama zanyu, ndazikeneye ari nayo mpamvu inteye kubandikira.