Umuhanzi yatanze kandidatire yo kuyobora u Rwanda
Umwarimu ubifatanya n’ubuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Habimana Thomas uzwi nka Thomson, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Habimana Thomas yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora Oda Gasinzigwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 saa tanu n’iminota 15.
Habimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu akaba n’umuhanzi wubatse izina nka Thomson mu ndirimbo nka ’Intumwa za rubanda’.
Habimana Thomas abaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024 na 14 Nyakanga 2024 Ku banyarwanda batuye mu mahanga.
Yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwiyamamaza bitewe n’uwo ari we n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Yagize ati “Nakuze numva ko umunsi umwe, igihe nk’iki imyaka 35 ninyuzuza nzaza gutanga kandidatire kugira ngo ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye n’uwo gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu.”
Yashimangiye ko asanzwe abayeho nk’umunyapolitiki cyane ko ari umuyobozi w’ishuri kandi ko afite icyizere cy’uko ashobora gutorwa.
Ati “Icyizere mfite ni ukuba ntanze kandidatire yanjye umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida. Ni ibyagaciro kugira ngo nanjye ngaragaze ko imbaraga guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizemo ngo igihugu cyacu gitere imbere uyu ari umwe mu musaruro.”
Yavuze ko yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere.
Habimana yahishuye ko aramutse atanatowe ari intambwe nziza kuri we kuko akiri muto ku buryo ashobora kuzongera guhatana no mu bindi bihe biri imbere.
Yakomeje ati “Igishya nta kindi ni ugukomeza kurema isura cyangwa ishusho y’igihugu bihereye ku benegihugu hasi. Nk’umuntu ubana nabo umunsi ku wundi ni byiza cyane kuba hari byinshi cyane nshobora guhindura ndamutse ngiriwe icyizere n’abanyarwanda.
Habimana Thomas uzwi nka Thomson mu muziki yavuze ko atazareka ubuhanzi bwe bitewe n’uko yinjiye muri Politiki cyane ko asanzwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu ndirimbo.
Ati “Umuhanzi apfa ari uko inganzo yapfuye, buri gihe igihe mbonye icyatuma ntanga umusanzu ku muryango nyarwanda muri rusange nzakomeza nkore. N’ubundi nkora umuziki ujyanye no gutanga ubutumwa no kwerekana ibitagenda neza kugira ngo inzego zitandukanye zigire icyo zibikoraho.
NEC ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite kugeza ku wa 30 Nyakanga 2024.
Nyuma yo kwakira kandidatire zabo hazakurikiraho igikorwa cyo kuzisuzuma, hakazatangazwa abujuje ibisabwa kugira ngo batangire ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira ku wa 22 Kamena 2024.