Nyuma yo kubura ibyangombwa bisabwa uwashakaga gutanga kandidature yabuze itike imusubiza mu rugo

Nyuma yo kubura ibyangombwa bisabwa uwashakaga gutanga kandidature yabuze itike imusubiza mu rugo

May 30,2024

Uwitwa Twagirayezu Bertin wo mu karere ka Kamonyi washakaga kuba umukandida wigenga ku mwanya w’ubudepite, ngo yabuze ibyangombwa hafi ya byose bisabwa uwiyamamaza.

Uyu uretse kubura ibyangombwa ngo yabuze itike imusubiza mu rugo bityo ngo arasaba icumbi mu Gatsata abe ariho arara.

Mu gihe uyu munsi ariwo munsi wa nyuma wa gutanga kandidatire,Bwana Twagirayezu wifuza kuba umudepite yazindutse ajya kuri komisiyo y’igihugu y’amatora ariko abura ibyangombwa bisabwa ushaka kwiyamamaza.

Twagirayezu mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rubanda, yavuze ko atewe ipfunwe n’ukuntu ari butunguke iwabo aho atuye adatanze kandidature ye kubera ko ituzuye.

Yagize ati" Naje kuri Komisiyo y’amatora nzanye kandidature yanjye ku mwanya w’Umudepite wigenga ariko ibyangombwa byange ntabwo byuzuye, ubu mfite ipfunwe ry’ukuntu abaturage bari buze kumenya ko ntatanze kandidature yange".

Bitewe n’uko uyu Twagirayezu Bertin yari amaze hafi isaha irenga ahagaze ku muhanda, Umunyamakuru yaje kumubaza icyo agiye gukora na cyane ko uyu munsi ariwo wa nyuma wo gutanga Kandidatire.

Yagize ati" Ubu ntacyo nakora kuko n’ubu undeba nabuze itike insubiza mu rugo, ngiye kugenda ndare muri bene wacu mu Gatsata nduhuke, hanyuma ejo nzabone uko nkomeza urugendo rwanjye kugeza ngeze Kamonyi".

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 14 Kamena 2024.