Mu mafoto reba ikimero cya Huguette Umuhoza, umupilote w'umunyarwandakazi ukomeje kuvugisha abatari bake

Mu mafoto reba ikimero cya Huguette Umuhoza, umupilote w'umunyarwandakazi ukomeje kuvugisha abatari bake

Jun 02,2024

Huguette Umuhoza, umukobwa w’Umunyarwandakazi usanzwe ari umupilote, yavugishije abantu benshi biganjemo Abanya-Kenya bahise batangira kwerura bakavuga amagambo menshi kubera ikimero cye kidasanzwe.

Umushoramari wo muri kiriya gihugu cya Kenya witwa Khalif Kairo, niwe watangije ibi byose ubwo yataga ifoto bari kumwe, hanyuma benshi bagira amatsiko bituma abagabo bo muri iki gihugu bashakisha andi mafoto ya Huguette.

Ku ifoto uyu mugabo yashyize hanze yarengejeho amagambo agira ati “Nashyitse amahoro, izina rye ni Iggy. Umupilote w’indashyikirwa ukomoka mu Rwanda.”

Abanya-Kenya bahise bajya ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko ubwiza bwa Umuhoza Huguette burangaza umuhisi n’umugenzi.

Aho nk’uwitwa @CaptainDominicO yanditse ati “Baravuga ngo mbere yo gukora ubukwe ugomba kubanza gusura u Rwanda.”

Undi yanditse ati “Wampaye nimero ye ya telefoni.”

Si aba gusa kuko hari n’abandi benshi banditse bagaragaza ko uburanga bw’uyu mukobwa bwabashituye ku rwego ruhambaye.  

Huguette Umuhoza usanzwe ari umupilote yize ibijyanye no gutwara indege mu ishuri rya ‘Africa aviation academy’ ryo muri Afurika y’Epfo.