Impamvu yatumye Rwatubyaye adakomezanya n'Amavubi yamenyekanye

Impamvu yatumye Rwatubyaye adakomezanya n'Amavubi yamenyekanye

Jun 03,2024

Mu bakinnyi 26 berekeje muriCote d’Ivoire gukina umukino wa Benin uzaba kuwa 06 Kamena 2024,ntiharimo myugariro Rwatubyaye Abdul nubwo yari yahamagawe akava muri Macedonia akaza i Kigali mu myitozo.

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia ni umwe mu bakinnyi bahamagawe nyuma y’igihe atagaragaramo, gusa bivugwa ko uyu mukinnyi afite imvune yatumye adakomezanya n’abandi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bose bagomba gufasha Amavubi.

Nubwo adahari umutoza yajyanye abandi bakinnyi beza bafite ubushobozi bwo gufasha Amavubi gukomeza kuyobora Itsinda C aherereyemo.

Abakina mu izamu bahamagawe harimo Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.

Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.

Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.

Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Biteganyijwe ko Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Amavubi arahaguruka mu rukerera rwa Tariki ya 03 Kamena, n’ukuvuga saa 01H40 z’ijoro, ace Addis Ababa.

Namara gukina na Benin azerekeza muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho Kuwa 11 Kamena.

Mu bakinnyi 37 umutoza w’Amavubi yari yahamagaye mbere, yagabanyijemo abakinnyi 12 muri rusange barimo:

ABAZAMU:

Gad MUHAWENAYO (MUSANZE FC)
Patience NIYONGIRA (BUGESERA FC)

BA MYUGARIRO:

Aimable NSABIMANA (Rayon Sports)
Ishimwe Christian (APR FC)
Samuel NSENGIYUMVA (Gorilla FC)

ABAKINA HAGATI:

Simeon IRADUKUNDA (Gorilla FC)
Fabio NKUNDIMANA (Marines FC)
Arsène TUYISENGE (RAYON SPORTS)
Hadji IRAGUHA (RAYON SPORTS)
Muhadjiri HAKIZIMANA (POLICE FC)

Ba RUTAHIZAMU:

Didier MUGISHA (Police FC)
Olivier DUSHIMIMANA (Bugesera FC)