Bwa mbere mu mateka Mexique igiye kuyoborwa n'umugore

Bwa mbere mu mateka Mexique igiye kuyoborwa n'umugore

Jun 03,2024

Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko, niwe watsinze amatora ya Perezida wa Mexico,agize amajwi 57.8%.

Uyu mudamu wo mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubagwa kugeza ubwo yatangazwaga nk’uwatsinze kuri uyu wa mbere.

Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari muri aya matora ari we Jorge Álvarez Máynez.

Madamu Xochitl Galvez wabaye uwa kabiri yagize amajwi 29.1%.

Uretse kuba uyu mugore ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico,ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu.

“Sinzabatenguha”, ni kimwe mu byo yijeje imbaga y’abantu bari bategereje ijambo rye mu murwa mukuru nyuma y’uko bimenyekanye ko ari we wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu n’amajwi hafi 60%.

Mu ijambo rye, yagize ati: “Ku nshuro ya mbere mu myaka 200 ya repubulika, ngiye kuba perezida wa mbere w’umugore wa Mexico. Kandi nk’uko nabivuzeho mbere, ntabwo nje njyenyine.”

Claudia agiye gusimbura uwo afata nk’ikitegererezo muri politike, Andrés Manuel López Obrador uzamushyikiriza ubutegetsi tariki 01 Ukwakira(10) uyu mwaka.

Madamu Sheinbaum n’umunya Siyansi ukomeye ndetse yibukwa cyane nk’umwe mu bakoze raporo ikomeye kw’ihinduka ry’ikirere igatsindira igihembo cya Nobel mu mwaka wa 2007.

Claudia yarize araminuza abona impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘energy engineering’, yamaze imyaka myinshi akorera ubushakashastsi muri ‘laboratoire’ ikomeye yo muri California yiga ku ikoreshwa ry’ingufu muri Mexico nyuma aba inzobere mu ihindagurika ry’ikirere.

Mu biganiro bye byabaye mbere, Claudia yavuze ko “yemera ‘science’”. Ubuhanga bwe n’ubushakashatsi yakoze byatumye aba umunyamabanga ushinzwe ibidukikije muri leta y’umurwa mukuru ubwo Andrés Manuel López Obrador yari ‘mayor’ w’uyu mujyi.

Nibwo urugendo rwe muri politike rwafashe intera. Ndetse mu 2018 yabaye ‘mayor’ wa mbere w’umugore wa Mexico City umwanya yavuyeho mu 2023 kugira ngo yiyamamarize kuba perezida.

Yitezweho kuzana impinduka mu kurengera ibidukikije ndetse no kwimakaza uburenganzira bwa muntu.

Abamuzi bavuga ko ari umugore w’ibikorwa, udakunda kwitaka no kuvuga ibigwi bye n’ibyo yagezeho, buri gihe akarata akazi kakozwe n’itsinda. Mu biganiro iyo abajijwe ku gihembo cye cya Nobel asubiza kenshi uburyo we n’abandi bakoranye bakoze akazi gakomeye.

Claudia afite abana babiri n’umwuzukuru umwe. Umugabo we, Jesús María Tarriba, muri iki gihe ni umukozi wa Bank of Mexico, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.

Ingorane zimuri imbere

Mexico/Mexique ni igihugu gikungahaye ku bitoro ariko cyugarijwe n’ibibazo byinshi, birimo icy’abimukira ubu bageze ku rugero rutigeze rubaho mbere, hamwe n’amatsinda y’abagizi ba nabi akomeje guhungabanya umutekano wa Mexico.

Claudia yiyita umuntu “ukunda cyane akazi” kandi “urangwa na gahunda”, ariko ibyo byonyine abasesenguzi bavuga ko bidahagije ngo arangize ibibazo bya Mexico.

Mu bibazo bihanze Mexico kandi harimo urugomo n’ubugizi bwa nabi bukorerwa abagore mu ngo, kimwe mu bibazo Claudia mu kwiyamamaza kwe yavuze ko nk’umugore azahagurukira by’umwihariko.

Mu ijambo ry’intsinzi, Claudia yavuze ko azakomeza kubakira “ku byari byagezweho” na López Obrador.

Abasesenguzi bamwe banenga ko Claudia ashobora kuzategekerwamo na Obrador, ariko mu ijambo rye yabwiye igihugu ko we na Obrador “turi abantu batandukanye”, yizeza kuzahindura byinshi mu nyungu za rubanda.

Abanyamegizike kandi, batoye abagize inteko ashinga amategeko na ba guverineri ba leta 8 zigize iki gihugu,n’umuyobozi w’Umujyi wa Mexico.

Amajwi yatangajwe ni iy’agateganyo ariko amajwi ya burundu azatangazwa kuwa 08 Kamena.