Inyeshyamba zo muri Centrafrique zikomeje kwisuka muri RDC
Inyeshyamba zo muri santrafurika zikomeje kwisuka ku bwinshi mu turere twa Ango na Bondo, mu ntara ya Bas-Uele, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa RDC.
Iyi mpuruza yatanzwe n’umuyobozi wa teritwari ya Ango,Marcelin Mazale Lekabusiya, wavuze ko hashize ibyumweru bibiri izi nyeshyamba zambuka imipaka zivuye mu duce twa Zemio na Mboki,muri Santrafurika
Marcelin Mazale Lekabusiya yavuze ko izi nyeshyamba ziri kwinjira zambaye impuzankano aho ziri guhunga umuriro ziri uri iwabo.
Bwana Marcelin Mazale Lekabusiya yagize ati “Inyeshyamba zo muri Centrafrique zinjiye ku butaka bwacu zivuye muri Zemio. Zimwe zinjiriye ku mupaka wa Congo na Centrafrique muri teritwari ya Ango, izindi zinjirira muri teritwari ya Bondo. Mu minsi mike ishize, Abarusiya n’ingabo zirwanaho bemeranyije kurwanya izi nyeshyamba zikorera muri Zemio na Mbokia.”
Mazale yatangahe ko ko izi nyeshyamba zahungabanyije bikomeye umutekano wo muri izi teritwari, kuko ngo abazituyemo batewe ubwoba n’imbunda ziri kwinjirana.
Yagize ati “Umutekano wahungabanye cyane muri Ango na Bondo, abaturage bafite ubwoba kuko iyo inyeshyamba zambuka, ziba zifite amasasu n’imbunda mu ntoki.”
Ikinyamakuru Actualité.cd cyo muri RDC cyatangaje ko muri Werurwe 2024 inyeshyamba zaturutse muri Centrafrique zinjiye muri izi teritwari, zishimuta abaturage, zisahura imiti mu mavuriro, zangiza n’ibindi bikorwa by’abaturage.Perezida Kagame yirukanye ku mirimo ye, Jeanine Munyeshuli wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari.
Ntabwo hatangajwe impamvu yihariye yatumye Munyeshuli akurwa mu nshingano atari arambyemo.
Munyeshuli yari yashyizwe kuri uwo mwanya tariki 22 Kanama 2023, mu ivugurura rya guverinoma ryari ryakozwe na Perezida Paul Kagame.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Kamena nibwo Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryemeje kwirukanwa kwa Madamu Munyeshuri wigeze kuba umwarimu wa Yoga.
Jeanine Munyeshuli wirukanywe, yaburaga amezi abiri n’iminsi 20 ngo yuzihize isabuku y’umwaka umwe ari muri guverinoma.
Mbere yo kujya muri Guverinoma, Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n’ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.
Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.
Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.