Ibintu 6 by'ingenzi bagufasha kutarangiza mu isegonda rimwe igihe utera akabariro

Ibintu 6 by'ingenzi bagufasha kutarangiza mu isegonda rimwe igihe utera akabariro

  • Ibintu birinda umugabo kurangiza vuba

Jun 07,2024

Akabariro ni igikorwa cyakagombye kuba hagati yabashakanye bumva neza ibyo bakora kandi baharanira gutanga ibyishimo hagati yabo bombi ntawuhenze undi.

Bumwe mubushakashatsi bukorwa n’inzobere mu by’imikorere y’ibitsina bugaragazako abagabo benshi bibasiwe n’ikibazo cyo kurangiza imburagihe (premature ejaculation) mu gihe bakora akabariro n’abo bashakanye.

Dore zimwe mu nama zitangwa n’inzobere ku bibasiwe niki kibazo.

1. Kwiyizera kandi ukumvako uri bushimishe mugenzi wawe

Abagabo benshi bafite iki kibazo ngo bahorana ubwoba kandi bishinja ko bataza gushimisha abagore babo bityo batagira igikorwa nyirizina bagahita barangiza nta n’iminota 2 baramara.

kwiyizera bituma ubwonko bugenzura imisemboro yo mu mubiri ituma umuntu arangiza ngo nabwo bugendera kucyizere wifitiye.

2. Kudafata akabariro k’igitangaza

Iyi niyo mpamvu ibi bigomba gukorwa n’abashakanye kuko aribo baba babyemerewe bityo rero umugabo agomba kubifata nk’ibintu bisazwe, kandi bigomba kubaho iyo umaze kumvako bisanzwe umubiri urabyakira ukaba watinda guhita ukora ya misemburo itera kurangiza.

3. Kudakora imibonano nk’uyiba

Mugabo fata igihe cyawe witonde umenyeko ari wowe ugomba kuyobora icyo gikorwa wihubaguruka ngo uhite ushaka nkwinjira mu gikorwa nyirizina tegura umugore wawe maze mwembi mufashanye muri uwo munyenga.

Nkwibutseko ibi binasaba ibiganiro hagati yanyu kugira ngo ubwo bufatanye bugire icyo bugeraho.

4. Kumenya igihe cyawe cya Climax cyangwa high point

Mu gihe ukora akabariro habaho igihe cyizwi nka climax cyangwa high point, bisobanuyeko uba usatira kurangiza (ejaculation)

icyo gihe yaba umugabo cyangwa umugore bagira uburyohe bwinshi cyane muri ako kanya.

Wowe ufite iki kibazo cyo kurangiza imburagihe rero ugomba guhita uhagarika gato gukora imibonano ucyumva ugiye kurangiza maze ukaguma gukorakora umugore wowe nka nyuma y’umunota ushobora gukomeza bisa nkaho utangiye bushyashya.

Ibi bisaba kubyitoza kuko biragora kubimetiriza.

5. Kwirinda kwikinisha kandi ugakora umyitozo ngorora mubiri

Kwikinisha byangiza cyane cya gice cy’ubwonko gikora imisemboro iyo wikinisha kenshi umubiri wawe uta ubushobozi, maze uko ukoze imibonano uhita ukora ya misemburo mu kanya nk’ako guhumbya bityo ugahita urangiza.

6. Niba ufite iki kibazo, ushobora kwegera abaganga

Niba ufite iki kibazo cyo kurangiza imburagihe, kandi ubu buryo bwose bukaba butagukundiye, ntuzabyihererane, ahubwo urasabwa kujya kwa muganga bakagufasha, kugirango urugo rwawe rutazasenyuka, kubera gucana inyuma, mujya gushaka ahandi hava ibyishimo byuzuye!