Niba uri umwe muri aba bantu uramenye ntuzahirahire ngo urye Tungurusumu. Ibyo wibaza byose kuri Tungurusumu

Niba uri umwe muri aba bantu uramenye ntuzahirahire ngo urye Tungurusumu. Ibyo wibaza byose kuri Tungurusumu

  • Abantu batemerewe gukoresha Tungurusumu

  • Akamaro ko kurya Tungurusumu

Jun 09,2024

Ikimera cya tungurusumu kiri mu bimera bikora umurimo ukomeye cyane mu mubiri w’umuntu ndetse ni n’ umuti uvura ndetse ukanarinda indwara zitandukanye.

Kongerera umubiri ubudahangarwa cyane cyane ku babana na Virusi itera SIDA

Mu kurinda umubiri, tungurusumu yongera ubudahangarwa bw’umubiri (huminité) kugira ngo ubwirinzi bw’umubiri bubashe guhangana n’uburwayi butandukanye bushobora gutera umubiri.

Mu bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa, byagaragaye ko abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (HIV),iyo bakunze gukoresha tungurusumu, biba bimwe mu byongera abasirikare b’umubiri.

Murabizi ko ubusanzwe aka gakoko katica ahubwo ibyuririzi byako ari byo byica kuko agakoko kaba karamaze kwica icyo twagereranya n’ingabo zarwanyaga ubwo burwayi (ibyuririzi) butandukanye, umubiri ntube ugifite ubwirinzi.

Tungurusumu rero yongera ubudahangarwa bw’umubiri bityo ukaba ushobora guhangana n’ubu burwayi (ibyuririzi) igihe kinini.

Mu igogorwa

Tungurusumu yirukana imyuka mibi (gaz) mu rwungano ngogozi rwose, kuva mu kanwa kugeza mu kibuno. Ibi bigatuma wirirwa wumva umeze neza.

Gutembera kw’amaraso

Iyo ibinyamavuta bibaye byinshi mu maraso bituma bigenda bifata ku mitsi noneho ugasanga amaraso atabasha gucamo neza kandi umutima wo ugakomeza gukoresha ibishoboka byose ngo ukomeze wohereze ya maraso.

Icyo gihe iyo bidakunze rero, ukoresha imbaraga nyinshi noneho ugasanga umuntu atangiye kugaragaza ibimenyetso by’umuvuduko w’amaraso (hypertension).

Iyo ukoresha tungurusumu rero nta binyamavuta (cholesterol) bishobora kuguma mu mitsi kuko iragenda ikayungurura cyangwa se igacagagura amaraso igatuma yoroha, bigatuma ataremera maze agatembera neza mu mitsi ntagende buhoro (Ni nk’uko wafata amavuta afashe ukayashyira ku muriro agashonga).

Mu gihe kandi umuntu afite amaraso yihuta cyane nabwo akoresha tungurusumu kugira ngo amaraso ye agaruke ku muvuduko ukwiriye.

Ni ryari umuntu aba atemerewe gukoresha tungurusumu?

Umuntu wese ufite igikomere aho ariho hose, haba ari inyuma cyangwa imbere mu mubiri, ntabwo yemerewe gukoresha tungurusumu.

Urugero ni nk’umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango cyangwa wabyaye, ndetse n’undi muntu wese ufite igikomere inyuma ku mubiri cyangwa n’ahandi hose haba hashobora kuva amaraso.

Umugore utwite, kuva agisama kurinda abyaye na we ntiyemerewe gukoresha tungurusumu kuko tungurusumu ikora mu kongera ubwaguke bw’imitsi kugira ngo amaraso atembere neza.

Ku mubyeyi utwite rero twibuke ko aba afite ingobyi umwana arimo ari nayo imugaburira ikabahuza bombi.

Iyi ngobyi rero ibamo imitsi nk’iba mu bindi bice by’umubiri. Umubyeyi aramutse akoresheje tungurusumu rero amaraso agatembera muri iyo mitsi mu buryo budasanzwe, iyo ngobyi ishobora guhita irekura wa mwana yari ifashe bityo inda ikavamo.

Abantu barwaye igifu (ulcere gastrique)na bo ntibemerewe gukoresha tungurusumu kuko mu biyigize harimo amatembabuzi ashobora kugera mu gifu akamurya.

Abana bari munsi y’imyaka 2 n’umubyeyi wonsa umwana uri munsi y’amezi 6.

Twakoresha se tungurusumu ku kihe kigero?

Ubundi tungurusumu ikoreshejwe neza ku muntu mukuru yagombye gufata uruheke rumwe runini cyangwa se 3 duto.

Umwana ufite munsi y’imyaka 5 ntiyakagombye gukoresha tungurusumu kuko we ubwirinzi bw’umubiri we buba bwihagije.

Gusa iyo budahagije bigaragara kubera impamvu nyinshi zitandukanye, ashobora na we gufata tungurusumu ariko ukabanza kuyigabanyiriza ubukana cyangwa se ukamuha nke cyane, gusa ku mwana uri munsi y’imyaka 2 we kirazira kuyimuha.

Incuro ugomba gufata tungurusumu

Si byiza kuyifata buri munsi ahubwo uwayifata neza yayifata nka 2 cyangwa 3 mu cyumweru kuko tungurusumu ni ikintu cyangwa se umuti umara amasaha menshi mu mubiri.

Kuyikoresha itetse se ni kimwe n’imbisi?

Oya imbisi ni yo ifite umumaro ufatika kuruta itetse. Kuko niba nagombye kubona 100% ku gaheke kamwe kabisi, ubwo nsigarana 40% cyangwa 35% gusa mu gihe nyifashe itetse.

Benshi batinya kuyikoresha kuko ituma banuka mu kanwa ?

Hari uburyo butandukanye umuntu ashobora gukoreshamo tungurusumu ntiyirirwe imunuka mu kanwa. Ntabwo ari byiza guhekenya tungurusumu kuko izirana n’amatembabuzi yo mu igogorwa.

Urumva rero iyo ukunda kuyihekenya ugenda wangiriza ayo matembabuzi uhereye kuyo mu kanwa ukageza no muyo mu gifu. Uzumve n’iyo uyihekenye wumva ko iba ikarishye mu kanwa.

Kuyikoresha neza rero ni ukuyifata ukayikatamo uduce duto cyane hanyuma ukayishyira ku gasahani byibuze ikamara iminota 3 wa mwuka wayo (gaz) ukabanza ukagabanukamo.

Byaba byiza uyifatanye n’ikindi kintu nk’urunyanya, avocat cyangwa se ukayishyira no ku ifunguro. Ibi bituma umwuka wayo utagutinda mu kanwa.

Ushobora kandi kuyisekura, ukayishyira mu kirahuri cy’amazi, ukavanga n’ibumba ry’icyatsi kibisi (argile verte) bikararamo cyangwa se bikamara amasaha 6 hanyuma ukaza kunywa ya mazi gusa, ibikatsi bya tungurusumu n’iby’ibumba ukabyihorera.

Mu gihe kandi bigushobokeye wagura tungurusumu y’ifu ukajya uyirya ku biryo.