Nyuma yuko atemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Diane Rwigara yijunditse Perezida Kagame

Nyuma yuko atemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Diane Rwigara yijunditse Perezida Kagame

Jun 09,2024

Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara yijunditse Perezida Paul Kagame, amushinja kuba ari we watumye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanga kumutangaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ku wa Kane tariki ya 6 Kamena ni bwo Komisiyo y’amatora yatangaje Diane Rwigara mu bakandida batemerewe kwiyamamaza, nyuma yo gusanga hari bimwe mu byangombwa basabwaga ngo bemererwe kwiyamamaza batatanze.

Perezida w’iyi Komisiyo, Oda Gasinzigwa ku wa Kane yatangaje ko Shima Diane Rwigara atemerewe kwiyamamaza, kubera ko hari bimwe mu byangombwa atatanze birimo “icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, ahubwo akaba yaratanze kopi y’urubanza”.

Uyu mukobwa kandi ngo mu mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko yatanze inyandiko y’ivuko, mu  gihe kuri lisiti yatanze y’abashyigikiye kandidatire ye, atujuje abantu nibura 12 kandi bari no kuri lisiti y’uturere bazatoreramo.

Utwo turere ni Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na Kayonza.

Muri lisiti z’abamushyikiye mu Karere ka Huye na Gisagara NEC yavuze ko indangamuntu zabo zitabaho, ikindi hagaragaye zimwe mu nomero z’ikarita ndangamuntu zidahuye n’amazina y’abo yanditse kuri lisiti y’abamushyigikiye.

Ni ku nshuro ya Kabiri Diane Rwigara agerageza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko bikarangira Komisiyo y’Amatora itabimwemereye.

Uyu mukobwa w’uwahoze ari umucuruzi, Rwigara Assinapol mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje Perezida Paul Kagame nka nyirabayazana yo gutuma yangirwa kwiyamamaza.

Yagize ati: “Nyuma y’igihe cyose natakaje, akazi ndetse n’imbaraga nashyizemo; nababajwe no kumva ko ntari kuri lisiti y’abakandida Perezida. Paul Kagame, kubera iki wanze kunyemerera kwiyamamaza”?

Rwigara yashinje Umukuru w’Igihugu kandi kuba ari ku nshuro ya kabiri amuvukije uburenganzira bwo kwiyamamaza nyamara yari abikwiye.

Ubutumwa bw’uyu mukobwa bwakurikiwe n’ubutumwa bwa benshi mu bakoresha urubuga rwa X bamunenze kwibasira Perezida Kagame, nyamara atari we uyobora Komisiyo y’amatora.

Kugeza ubu abakandida Paul Kagame w’ishyaka RPF-Inkotanyi, Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Filippe wiyamamaza nk’umukandida wigenga ni bo bonyine bemerewe kwiyamamaza mu babarirwa mu icyenda bari batanze kandidatire.

BWIZA