Umugore yaciye inyuma umugabo we mbere gato y'uko bakora ubukwe gusa aza kwiyemeza kubibwira umugabo we no kumusaba imbabazi. Reba ikintu kibabaje cyane yaje kuvumbura

Umugore yaciye inyuma umugabo we mbere gato y'uko bakora ubukwe gusa aza kwiyemeza kubibwira umugabo we no kumusaba imbabazi. Reba ikintu kibabaje cyane yaje kuvumbura

  • Umugore yavumbuye ko umugabo we yamuciye inyuma nyuma yo kumuhishurira ko na we yamuciye inyuma

  • Yasanze umugabo we yararyamanye na murumuna we ndetse n'incuti ye magara

Jun 10,2024

Nyuma yo guca inyuma umugabo we biteguraga kurushinga uyu mugore ntiyigeze agoheka kuko yahoranaga agahinda ndetse anishinja ubuhemu ibintu byatumye yiyemeza kuzabibwira umugabo we ndetse akanamusaba imbabazi.

Florence(izina twahinduye ku bw'umutekano we) yaratwandikiye atugezaho ubuhamya bwe aho agira ati: "Habura iminsi mike ngo dukore ubukwe n'umugabo wanjye namuciye inyuma ndyamana n'umusore twahoze dukundana gusa nyuma y'iki gikorwa kigayitse, nahoraga nishinja icyaha n'ubuhemu ku buryo ntigeze ntuza mu mutima wanjye.

Naje gufata icyemezo cyo kwegera umugabo wanjye nkabimubwira kandi nkamusaba imbabazi.

Ibi narabikoze ndetse rwose ahita ambabarira mu buryo bworoshye cyane. Nyuma y'amezi atandatu tubanye, naje gutungurwa no kumenya ko umugabo wanjye yateye inda murumuna wanjye ndetse ko aryamana n'incuti yanjye magara.

Nzi ko umuntu ashobora gukora amakosa ariko ibi bintu byananiye kubyakira kugeza n'ubu ndetse rwose nabuze icyo nakora. Yenda iyo aba ari abantu ba kure ntazi byari koroha kumubabarira ariko kuba ari murumuna wanjye, ndetse n'incuti yanjye nitaga magara byarandetse. Mu mezi 6 tumaranye yaryamanaga na bo ntabizi.

Ubu ndi kwibaza niba nzagumana na we cyangwa niba nkwiye gufata inzira yo gutandukana na we. Ndabinginze mumfashe mungire inama."

ESE ARI WOWE BIBAYEHO WAKORA IKI? ESE NA WE AZAMUBABARIRE NK'UKO NA WE YAMUBABARIYE? >> KANDA HANO TWIGANIRIRE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK