RDC: Leta ya Kinshasa yamaganye igitero cya ADF giherutse guhitana benshi

RDC: Leta ya Kinshasa yamaganye igitero cya ADF giherutse guhitana benshi

Jun 10,2024

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaganye igitero cy’umutwe w’inyeshyamba wa ADF cyabaye ku wa gatanu i Beni mu ntara ya Kivu ya Ruguru, cyiciwemo abantu 41.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa mbere ku rubuga nkoranyambaga X, leta ya DR Congo ivuga ko icyo gitero cyabereye mu duce twa Masala, Mahihi na Keme.

Ivuga ko raporo yatanzwe na guverineri wa gisirikare w’iyo ntara, nyuma yuko yari yahise yohereza intumwa aho byabereye, igaragaza ko abantu 39 biciwe i Masala n’i Mahihi, naho abandi bantu babiri bicirwa i Keme.

Abantu icyenda barakomeretse, ndetse ibintu byinshi birangirika, nkuko iryo tangazo rya leta ribivuga.

Nta cyo ADF yari yatangaza ku mugaragaro.

Umutwe wa ADF washingiwe mu burasirazuba bwa Uganda mu myaka ya 1990, ufata intwaro urwanya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi, ushinja leta ya Uganda gutoteza abayisilamu.

Nyuma yuko mu 2001 utsinzwe n’igisirikare cya Uganda, umutwe wa ADF wimukiye mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri DR Congo, uba umwe mu mitwe yitwaje intwaro irenga 100 ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Imirwano imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo hagati y’imitwe yitwaje intwaro isizanira kugenzura ibirombe bya zahabu n’andi mabuye y’agaciro, yashegeshe aka karere, ituma abantu babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo.

Leta ya DR Congo yihanganishije imiryango yabuze abayo muri "ibi bikorwa bitari ibya kimuntu" bya ADF, ndetse ivuga ko yifatanyije n’abakomeretse. Yizeje ko yiyemeje gukomeza "ubudacogora ibikorwa byo gukurikirana aba baterabwoba".

Yavuze ko ibyo bikorwa byatumye ishobora kwica benshi muri bo no kubohora abari barashimuswe benshi.

Leta ivuga ko yifatanya n’imiryango yabuze abayo mu bikorwa byo kubashyingura kandi ikita ku bakomeretse mu bigo byabugenewe.

Imikoranire ya ADF n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS), byibazwa ko yatangiye nko mu myaka itandatu ishize, ariko abasesenguzi bamwe bavuga ko iyo mikoranire ifite imbaraga nke.

Ubutumwa bwo ku mbuga za internet bwa IS buvuga ko kimwe mu bitero byo mu cyumweru gishize muri Kivu ya Ruguru cyibasiye abakristu.

Ibikorwa bihuriweho by’ingabo za DR Congo (FARDC) n’ingabo za Uganda (UPDF) byo kurwanya inyeshyamba za ADF byatangiye mu 2021, ariko byananiwe guhagarika ibitero ku basivile.

Indi mirwano ihitana abantu benshi ni ikomeje hagati y’undi mutwe w’inyeshyamba, wa M23, n’ingabo za leta FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, barimo n’umutwe w’ingabo za SADC.

U Rwanda rutangazwa henshi ko rufasha inyeshyamba za M23, ariko rurabihakana rwivuye inyuma.

BBC