Umugore wari waburiwe irengero bamusanze mu nda y’uruziramire
Umugore witwa Farida wo muri Indonesia yaburiwe irengero ubwo yari agiye gucuruza ariko abagize umuryango we bagategereza ko ataha bagaheba, byatumye bashakisha birangira babonye uruziramire barusatuye bamusangamo.
Abaturage bo mu gace Farida atuyemo, babonye uru ruziramire rufite inda nini barayisatura basangamo uyu mugore w’imyaka 50, yambaye uko yagiye.
Uyu mugore yaburiwe irengero kuwa Kane, tariki ya 6 Kamena ubwo yari agiye gucuruza imbuto.
Ikinyamakuru CBS News kivuga ko uyu Farida, umubyeyi w’abana bane muri Indonesia, yagiye gucuruza imbuto ntiyataha, bituma abaturanyi be bamushakisha cyane.
Nyuma y’umunsi wose bamushakisha, uyu mugore wari utuye mu mudugudu wa Kalempang mu ntara ya South Sulawesi bamusanze muri iki kiyoka cya metero hafi eshanu.
Amakuru avuga ko umugabo wa Farida, Noni, yagize amakenga ubwo yabonaga ibintu bye aho byanyanyagiye.
Ibi byatumye abaturage basaka muri ako gace, nyuma babona uruziramire rufite inda nini.
Umuyobozi w’umudugudu Suardi Rosi yabwiye itangazamakuru ati: "Biyemeje gusatura inda y’uruziamire. Bakimara kubikora, umutwe wa Farida wahise ugaragara."
Uyu mugore yakuwe muri uru ruziramire yapfuye, umurambo we ujya gushyingurwa.
Umugabo we yavuze ko yicuza ko atari kumwe n’umugore we kuko ngo uru ruziramire rutari kumumira iyo baba bari kumwe.