Bakorewe ibirori byo gusoza amasomo nyuma y’imyaka 50 bisubitswe

Bakorewe ibirori byo gusoza amasomo nyuma y’imyaka 50 bisubitswe

Jun 10,2024

Imyaka 50 nyuma yuko kuburira ko inkubi y’umuyaga ukaze wa serwakira yari igiye kwaduka, bigatuma haburizwamo bitunguranye ibirori byo gusoza amasomo by’abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye ryo mu mujyi wa Moore muri leta ya Oklahoma, muri Amerika, abo banyeshuri barangije mu mwaka 1974 bashyize batambukana ishema imbere y’imbaga, bafata impamyabumenyi (diplômes) zabo.

Ku wa gatandatu, abo basoje amasomo babonye akanya ko kwambara ingofero z’ubururu n’amakanzu y’ubururu, bishimira ibyo bagezeho mu masomo igihe bari bakiri abasore n’inkumi.

Ibyo birori, byari kuba byarabaye mu myaka 50 ishize, ntibyigeze bishyirirwaho indi tariki. Hari hashize imyaka abanyeshuri 500 bungurana ibitekerezo ku kuba bo ubwabo bakwikorera ibyo birori.

Umugabo umwe, n’igishyika cyinshi mbere y’ibyo birori, yabwiye ikinyamakuru The Oklahoman ati: "Abuzukuru bacu bagiye kutubona turangiza amasomo."

Ku itariki ya 23 Gicurasi (5) mu 1974, abo banyeshuri bari barangije amashuri yisumbuye bari bamaze gufata ibyicaro ku kibuga cy’umupira w’amaguru, ikirere cyijimye, ubwo umuyobozi w’ishuri yegeraga indangururamajwi agasaba ko abantu bihutira kujya ahantu ho kwikinga.

Mike Wilson, utangaza amakuru y’imikino muri ako gace wafashije mu muhate wo gutuma ibyo birori byimurirwa ku yindi tariki, yabwiye televiziyo KOCO-TV ati:

"Wenda indirimbo imwe, wenda imbwirwaruhame imwe, nuko umuyobozi agahaguruka akavuga ngo murangije amasomo, birarangiye."

Icyo gihe, imyenda y’ishuri y’abanyeshuri yaratose, ubwo bihishaga munsi y’intebe, ndetse abandi bagatwara imodoka bava ku ishuri bagiye gushakisha ahantu hatekanye ho kwikinga.

Gutembera kw’abanyeshuri kwari guteganyijwe kuba ku munsi wakurikiyeho, kwatumye ibyo birori bidashobora kwimurirwa kuri uwo munsi ukurikiyeho, ahubwo abo bari barangije amasomo basabwa kujya gufata impamyabumenyi zabo nta birori bakorewe, bazifatira mu nzu iberamo imikino, mbere y’uko umwaka w’amashuri urangira.

Rachel Stark, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya ’Moore High School’, na we warirangijeho mu 1988, yabwiye ikinyamakuru The Oklahoman ko yishimiye kuba yarafashije mu gutuma ibi birori byacyererewe amaherezo bibaye.

Stark yagize ati: "Birihariye cyane.

"Nta na rimwe nigeze numva ibintu nk’ibi mbere. Baracyari abacu... rero turabibakorera."

Ku wa gatandatu, abanyeshuri barenga 200 bakiriye impamyabumenyi zabo ku mugaragaro. Ikirere cyari kimeze neza, hari ibyago bicye gusa ko hashobora kuba imiyaga ikomeye.

Abo mu miryango y’abo bo mu ishuri ry’abarangije amasomo mu 1974 bakaba barapfuye, basabwe gutambuka imbere mu mwanya w’abo bapfuye.

Umukuru w’abarangije amasomo, Bob Baker, yavuze imbwirwaruhame ihinduyeho y’iyo yateganyaga kuvuga icyo gihe mu myaka 50 ishize. Babiri barushije abandi mu manota, Phyllis Clark na Lloyd White, na bo bahawe ijambo, nkuko Sterling Crim uri mu barangije yabibwiye BBC.

Ibyo birori byabaye nyuma y’uko iryo shuri ryari riherutse gukora ibindi birori by’abanyeshuri byo gusoza amasomo byari byaratindijwe. Abo ni abarangije amasomo yabo mu ntangiriro y’icyorezo cya Covid-19, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New York Times.

Wilson yabwiye icyo kinyamakuru ati: "Uko urushaho gusaza, usubiza amaso inyuma ukabona ko hari ikintu wacikanwe."

Kuri uwo munsi, nta serwakira yigeze igera mu mujyi wa Moore, ariko uwo mujyi wagiye wibasirwa n’indi miyaga yapfiriyemo abantu.

Mu 1999, serwakira irimo imiyaga ifite umuvuduko wa kilometero 482 ku isaha, yishe abantu 36.

Mu 2013, indi serwakira hanze y’umujyi wa Moore yishe abantu 91.

BBC