Ibyihariye kuri Gracie Bon uri mu bafite ibibuno binini ku Isi – AMAFOTO
Gracie Bon, ni rimwe mu mazina azwi cyane mu mideli kandi akunda kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ubunini budasanzwe bw’uyu mukobwa ukomoka muri Panama.
Gracie Bon wabonye izuba mu 1994 kuri ubu akaba yitegura kuzuza imyaka 30 y’amavuko, ni umukobwa udasanzwe, umaze kugera kuri byinshi, kandi ukunzwe na benshi bitewe ahanini n’imitere ye n’uburyo yigirira icyizere kandi agakomeza n’abandi.
Yamenyekanye cyane kubera amafoto akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze yambaye Bikini zigaragaza neza imiterere ye ikunze kwibazwaho na benshi, bamwe bakavuga ko yibagishije abandi bakamukundira uko ari bitewe n’uko nawe agaragaza ko yiyakiriye.
Mu butumwa akunda guherekesha aya mafoto n’amashusho ye, hakubiyemo kwikunda no kwakira imitere y’umubiri we mu rwego rwo kudacika intege mu buzima no gutiza umurindi abamwaturiraho ibibi.
Ubu butumwa bwe bw’inkomezi, bumaze kubaka benshi bafite uruhu ndetse n’imiterere y’umubiri bitavugwaho rumwe.
Uyu mukobwa wavukiye mu Mujyi wa Panama, yinjiye mu bavuga rikijyana nyuma y’uko yeretse isi ko imiterere idasanzwe y’umubiri we ntacyo imutwaye kandi atewe ishema nayo, ku buryo yanahagurutse agatangira kwifashisha urubuga rwe mu kumvikanisha ko hari imyumvire idahwitse ikwiriye guhinduka.
Ku rubuga rwa Instagram gusa, Gracie Bon akurikirwa n’abasaga miliyoni 7, akaba ari umwe mu banyamideli bafite amafoto akunzwe cyane n’umwe mu bavuga rikumvikana ku isi. Kuri uru rubuga, ahanyuza amafoto ajyanye n’akazi akora, ubutumwa bw’inkomezi ndetse n’ibijyanye n’ubuzima abayemo bwa buri munsi.
Nubwo uyu munsi ari icyamamare ku isi, uyu mukobwa yavukiye mu muryango usanzwe ndetse uko akura akaba ari na ko agenda abyibuha biteye ubwoba.
Mu minsi ishize, ni bwo hatangajwe ko yibagishije ku buryo iyo witegereje amafoto ye ushobora kugira ngo ni abantu babiri batandukanye. Mu buzima busanzwe, Gracie akunda koga no gutembera.
Ibijyanye no kwikunda yabitangiye akiri muto bityo atangira kwiga ibijyanye n'imideli no kuyimurika, none kuri ubu yamamariza ibigo bikomeye by'imideli.
Yakuriye mu bihugu bitandukanye, biri ku mugabane wa Afurika, Amerika ndetse no muri Espagne.
Mu mafoto, itegereze imiterere idasanzwe ya Gracie Bon itangarirwa na benshi ku isi: