Amavubi yisubije umwanya wa mbere atsinze Lesotho

Amavubi yisubije umwanya wa mbere atsinze Lesotho

Jun 11,2024

Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze Lesotho igitego 1-0, bituma yisubiza umwanya wayo wa mbere mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri uyu mukino waberaga muri Afurika y’Epfo, Amavubi yihagazeho arinda iki gitego yatsinze mu gice cya mbere,bituma atahana intsinzi.

Amavubi yatangiye uyu mukino ahererekanya neza ndetse akinira mu rubuga rwa Lesotho nubwo nta buryo yabonaga.

Ku munota wa 12,ubwugarizi bw’Amavubi bwakoze ikosa rikomeye butakaza umupira ariko rutahizamu wa Lesotho wasigaranye n’umunyezanu Fiacre ananirwa kumuroba.

Nyuma y’aho gato, Lesotho yabonye igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko habayeho kirarira.

Amavubi yaje kubona amahirwe make mu minota yakurikiyeho ariko Nshuti Innocent na Kevin ntibayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 45, Amavubi yazamutse neza, maze Djihad Bizimana acomekera umupira mwiza Omborenga Fitina winjiye nawe awuha Kwizera Jojea wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina, ahita awushyira mu nshundura.Iki gitego nicyo cyasoje iki gice.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kugarira kw’Amavubi ariko Lesotho ntiyayugariza bikomeye nubwo yakiniraga cyane mu kibuga cyayo.

Mu minota 10 ya nyuma Lesotho yakangutse ibona uburyo bukomeye ku mupira wari uvuye muri koloneri, umukinnyi wayo awuteye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ahita anayobora itsinda C n’amanota 7 inganya na Benin na Afurika y’Epfo yatsinze Zimbabwe ibitego 3-1 uyu munsi.

Imikino y’umunsi wa 5 izakurikiraho kuwa 17/3/2025

Rwanda v Nigeria
Zimbabwe v Benin
South Africa v Lesotho

Imikino y’umunsi wa 6 kuwa 24/3/2025
Benin v South Africa
Nigeria v Zimbabwe
Rwanda v Lesotho

Urutonde:

1. Rwanda 7pts (2)
2. SouthAfrica 7pts (1)
3. Benin 7pts (1)
4. Lesotho 5pts (1)
5. Nigeria 3pts (-1)
6. Zimbabwe 2pts (-4)