Perezida Tshisekedi yubuye gahunda ye yo gutera u Rwanda
Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwigarurira uduce ingabo ze zimaze gutakaza muri Kivu y’Amajyaruguru no gutera u Rwanda bakarwiyomekaho.
Nkuko byashyizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri Muandiamvita mu mashusho, Perezida Tshisekedi yagaragaye yerekwa ikarita y’igihugu cye.
Thisekedi yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Jenerali Christian Tshiwewe n’abandi basirikare bakuru.
Minisitiri Muandiamvita yavuze ko Perezida yabasabye kwigarurira uduce twose ingabo ze zambuwe na M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko bakanatera u Rwanda.
Yagize ati “Félix Antoine Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije kurwanya iterabwoba ry’ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga kugeza igihe u Rwanda rwigaruriwe.”
Ubwo Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora manda ya kabiri mu mpera za 2023, yagiye avuga ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’umutwe wa M23.
Icyo gihe yavuze ko bitazamusaba ko ingabo zigera ku butaka bw’u Rwanda, ngo kuko afite intwaro zishobora kurasa i Kigali ziri i Goma.