Amavubi yaruhutse gucuragizwa kubera sitade
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryemeje ko Amahoro Stadium yujuje ibyangombwa bikenerwa mu kwakira imikino mpuzamahanga ya CAF/FIFA.
Mu butumwa bageneye u Rwanda biciye muri Minisiteri ya Siporo na Ferwafa, abayobozi bo muri CAF bavuze ko basanze Stade Amahoro yujuje ibisabwa byose ngo yakire amarushanwa mpuzamahanga ndetse ko ari imwe mu ma stade meza kuri uyu mugabane.
Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.
Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abazajya baba bayirimo, bazaba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.
Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo. Iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.
Mu kwezi kwa 9 Amavubi aratangira amajonjora y’igikombe cy’Afurika 2025 kizabera muri Morocco.Bivuze ko azakinira kuri iyi stade iteye amabengeza.