Hamenyekanye akayabo Rayon Sports yahaye Ombolenga na Muhadjrii kugirango bayisinyire

Hamenyekanye akayabo Rayon Sports yahaye Ombolenga na Muhadjrii kugirango bayisinyire

Jun 14,2024

Kuri uyu wa Kane,tariki ya 13 Kamena nibwo Rayon Sports yarangije kumvikana n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Ombolenga Fitina ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere.

Ombolenga yishyuwe miliyoni 25 FRW ndetse yemererwa umushahara wa miliyoni buri kwezi.

Uyu mukinnyi w’umuhanga kuri nimero kabiri, yasoje amasezerano muri APR FC yari amazemo imyaka irindwi hanyuma Rayon Sports imukurikiranira hafi.

Fitina Omborenga watanze umupira wavuyemo igitego ubwo Amavubi yatsindaga Lesotho akayobora Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu aho byakomeje mu ijoro ryo ku wa Gatatu bikarangira yemeye gusinya, maze bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kamena.

Uyu musore wamaze hafi imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 aho yatwariyemo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.

Ku rundi ruhande, Hakizimana Muhadjiri yishyuwe miliyoni 20 FRW, asinyira Rayon Sports imyaka ibiri ndetse izajya imuhemba miliyoni FRW buri kwezi.

Hari amakuru yandi avuga ko ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ishimwe Christian kuri miliyoni 12 FRW ndetse asinya umwaka umwe. Uyu ngo nawe ku kwezi azajya ahembwa miliyoni FRW.

Umurundi Niyonizeye Fred wari utegerejwe muri Rayon Sports, we yasinyiye Mukura VS kuri uyu wa Kane.