Hatangiye gukoreshwa Uburyo bushya bwo kugendana amafaranga mu mubiri wa muntu

Hatangiye gukoreshwa Uburyo bushya bwo kugendana amafaranga mu mubiri wa muntu

Jun 14,2024

Ubu iyo uzengurutse mu masoko hirya no hino kw’Isi kuva muri Afurika, Aziya, Amerika n’u Burayi usanga abishyura ibicurunzwa na Serivise bahawe, akenshi bakoresha amakarita y’ama banki babitsemo amafaranga yabo.

gusa ubu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hari gukoresha ikiganza cyangwa ukuboko mu kwishyura ibicurunzwa waguze ubu buryo bunzwi nka “Microchip” n’ubwo butarakwira kwira ahandi henshi kw’Isi hose gusa muri Amerika bwatangiye gukoreshwa Kandi burimo kwitabirwa cyane.

Ushobora kw’ibaza uti ese ibi bishoboka bite?

Ubu ni uburyo bwo gufata ikiganza cg ukuboko kwawe bagashyiramo uburyo (System) bwa banki yawe n’amafranga ufite kuri konti yawe kuburyo iyo ucyeneye kw’ishyura bazana akamashini kameze nkakajyamo Visa Card cyangwa Master card ugakozaho kwa kuboko bashyizemo bwa buryo (system) ya banki yawe.

Mu gihe ugiye kw’ishyura iyo wegereje imashini yishyurwaho amafaranga agakoresho bita Chip kaba Kari muruhu imbere gahita gacana cyane.

Ubu buryo n’ubwo bwongeye kuvugwa ubu ariko bwatangiye kugaragara muw’1998 mu bihugu nka Poland, Ubwongereza nibindi by’i Burayi.