Umugabo yishe umugore we wamusabaga kujya mu banyamasengesho kubera ibyo yabonye mu nzu yabo
Umugabo witwa Solomon Kapanga w’imyaka 29, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 22 nyuma y’uko amukubise ishoka mu mutwe bapfa ko yamusabaga ngo bajyane kureba umunyamasengesho, ni nyuma y’uko bari bamaze kubyemeranya umugabo akaza kubyanga umugore akamuhatiriza.
Ibinyamakuru byo muri Zambia byatangaje ko ibi byabereye mu karere ka Mwinilunga, aho umuryango wabo wari utuye mu mudugudu wa Nyaluhana.
Amakuru avuga ko ku Cyumweru tariki 9 Kamena 2024, ari bwo Juliet Kang’asa w’imyaka 22, yishwe atemeshejwe ishoka n’umugabo we babana byemewe n’amategeko.
Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace, Bwana Dennis Moola, yemeje amakuru y’iby’uru rupfu avuga ko byabaye ku cyumweru.
Ubwo polisi yatabazwaga n’umuvandimwe w’umugore bikekwa ko yishwe, basanze umurambo we uri ku gitanda wuzuyeho amaraso n’ibikomere bidasanzwe.
Dennis yatangaje ko ubwo hakorwaga igenzura ku mubiri w’uwishwe babonye ibikomere binini ku mutwe, ndetse no ku ruhande rw’iburyo mu isura ye.
Ni mu gihe ngo Urwego rw’umutekano rwahamije ko ukekwaho ubwicanyi ari umugabo we Kapanga.
Amakuru dukesha polisi yo muri iki gihugu avuga ko byose byatangiye tariki 8 Kamena 2024 ahagana i saa tatu z’ijoro, ubwo uyu mugore wishwe yari agiye gutunganya amafunguro.
Bivugwa ko yinjiye mu gikoni akahabona amagufwa y’inyamaswa atabashije gusobanukirwa, icyo gihe yahise atekereza ko ayo magufwa ashobora kuba yahashyizwe n’umuntu ushaka kumuroga.
Icyakora, bidatinze uyu mugore yahise abwira umugabo we ibyo abonye, maze bose bemeranya ko bagomba kujya kureba umuvugabutumwa akabasengera.
Ku cyumweru tariki 9 Kamena 2024, uyu mugore yaje kwibutsa umugabo we ko bari busure umunyamasengesho ariko umugabo ahita ahindura gahunda.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mugore yakomeje guhatiriza umugabo we bigatuma arakara cyane, ari nabyo ntandaro yo guhita afata ishoka agatema mu mutwe umugore we wahise apfira mu nzu babagamo.
Umurambo w’uyu mugore wicishijwe ishoka wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Mwinilunga kugira ngo basuzume neza icyateye urupfu rwe, ni mu gihe umugabo we ukekwaho ubwicanyi yahise afatwa ashyikirizwa polisi.
Muri aka Karere ka Mwinilunga, ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gufata indi ntera aho bitangazwa ko mu mezi atatu ashize habarurwa abantu 4 bishwe n’abo bakundana cyangwa bashakanye.