Kimisagara: Umugabo yihaye akabyizi ku mwana yibyariye arangije akora ibyatumye benshi bamwita umukuru w’Ibigwari
Umugabo witwa Baranyeretse Theoneste uzwi ku izina rya Kavamahanga wo mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye ni nyuma y’uko umwana we yibyariye avuye guhuruza abaturage abamenyesha ko se amaze kumusambanya noneho yagaruka agasanga yimanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2024, bibera mu Mudugudu wa Birama, mu Kagari ka Kimisagara. Amakuru avuga ko abaturage bamenye aya makuru bayahawe n’umwana we bikekwa ko yari amaze gusambanya, icyakora ngo ubwo bazaga kumureba basanze amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.
Umuturage umwe yagize ati “Twatunguwe no kumva umwana atubwira ngo se arapfuye kandi aribwo yaramaze kutubwira ko amaze kumusambanya.”
Undi ati “Bibaye rwose ku isaha ya Saa Munani n’Igice, ndi umwishywa we kugirango mbimenye ni uko bampamamagaye bambwira bati ‘musaza wa nyoko yapfuye’ ubwo rero nanjye nje mpuruye.”
BTN dukesha iyi nkuru yatangaje umunyamakuru wayo yagerageje guhamagara ku murongo wa telefoni, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’u Murenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver, aramwitaba ariko amubajije ku bijyanye n’iyi nkuru y’urupfu rwa nyakwigendera wiyahuye, ahita ava ku murongo.
Iyo aza kumuganiriza yari bumubaze icyo abana asize bari bufashwe.
Abaturage banavuze ko ibyabaye ari ubukunguzi. Kugeza ubu Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zahise zihagera, RIB yatangiye iperereza ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Baributsa.
Nyakwigendera apfuye yabanaga n’abana be yatanwe n’umugore bashakanye.