Umugore yarashe umugabo wari usanzwe ari umusirikare ahita apfa

Umugore yarashe umugabo wari usanzwe ari umusirikare ahita apfa

Jun 18,2024

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yishwe arashwe n’umugore we nyuma yo gushyamirana bagatongana hafi ku rwana.

Ibi byabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri teritwari ya Kalehe mu ijoro rishyira ku Cyumweru taliki 16 Kamena 2024.

Amakuru avuga ko mbere y’uko uyu musirikare witwa Kito Timothee araswa, ngo yabanje gutongana n’uyu mugore we ahagana mu gicuku.  

Bucyeye byaje kumenyekana ko uyu mugore yaje kuzibiranywa n’uburakari niko kwegura imbunda amarasa mu gituza.

Sosiyete sivili yo muri ako gace, ivuga ko uretse kuba baratonganye, ntiharamenyekana ibindi byimbitse ku cyateye uyu mugore kwica umugabo we.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, nabwo Urubyiruko rwitwaje intwaro rwishe abasirikare babiri ba FARDC mu gace ka Njiapanda, muri Baswagha, ku birometero 76 uvuye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Butembo (Kivu y’Amajyaruguru).

Aba basirikare mbere yo kwicwa babanje gutwikwa ari bazima, nk’uko sosiyete sivili yahoo yabivuze.

BWIZA