Safi Madiba yamaze kuba umunya-Canada nyuma y'urugendo rw'imyaka isaga 4

Safi Madiba yamaze kuba umunya-Canada nyuma y'urugendo rw'imyaka isaga 4

Jun 18,2024

Umuhanzi w'umunyarwanda, Niyibikora Safi wamenye nka Safi Madiba yatangaje ko ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko ahawe ubwenegihugu bwa Canada.

Yifashishije konti ye ya Instagram, yasohoye urupapuro rugaragaza ko yabaye umwenegihugu wa Canada, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.

Bisa n'aho ari itariki idasanzwe mu rugendo rwe rw'ubuzima, kuko imyaka ine n'amezi ane yari ishize abarizwa muri kiriya gihugu.

Yagiye muri Canada muri Gashyantare 2020 agiye gusura uwari umugore we Niyonizera Judith baje gutandukana.

Kuva icyo gihe, Safi yatangiye urugendo rwo gushakisha ibyangombwa. Ndetse, hari ibitaramo yari afite i Kigali muri uriya mwaka yasubitse kubera ko atari ahari.

Abonye ubwenegihugu mu gihe aherutse gukora igitaramo yamurikiyemo Album ye ya mbere yise 'Kimwe'.

Yagiye agaragara mu bitaramo by’abandi bahanzi, ariko mu Ukwakira 2023, nibwo yafashe icyemezo cyo gukora igitaramo cye bwite.

Album ye yamuritse iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.

Asobanura iyi album nk’idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.