Putin avuga ko ashobora gukora ikintu kidasanzwe mu gihe Koreya y'epfo yaha intwaro Ukraine

Putin avuga ko ashobora gukora ikintu kidasanzwe mu gihe Koreya y'epfo yaha intwaro Ukraine

Jun 21,2024

Vladimir Putin yaburiye Korea y’Epfo ko yaba ikoze “ikosa rikomeye” iramutse ihaye intwaro Ukraine mu ntambara irimo n’Uburusiya.

Avuze ibi nyuma y’uko Seoul ivuze ko irimo kureba niba ibyo bishoboka, mu gusubiza ku masezerano mashya ya Korea ya Ruguru n’Uburusiya yo “gufashanya igihe hari usagariwe” muri bo.

Moscow “izafata ibyemezo bishobora kudashimisha ubutegetsi buriho muri Korea y’Epfo” niba Seoul yiyemeje guha intwaro Kyiv, ni ko Putin yabwiye abanyamakuru ku wa kane.

Putin yavugiye ibi muri Vietnam, aho yagiye nyuma y’uruzinduko rukomeye yagiriye i Pyongyang agasinya amasezerano atandukanye y’ubufatanye na mugenzi we Kim Jong Un.

Seoul yari yamaganye amasezerano bagiranye ajyanye n’iby’umutekano, nyuma umujyanama ku mutekano w’igihugu Chang Ho-jin avuga ko Seoul iteganya “kongera kureba ku gufashisha Ukraine intwaro”.

Nyuma y’ibyatangajwe na Putin, ibiro bya perezida wa Korea y’Epfo kuri uyu wa gatanu byavuze ko birimo kureba “ku buryo butandukanye” mu guha intwaro Ukraine kandi uko izabigenza “bizaterwa n’uko Uburusiya bwitwara kuri iki kibazo”.

Abategetsi b’iki gihugu kandi biteganyijwe ko bahamagaza ambasaderi w’Uburusiya muri Korea y’Epfo ngo bamubwire ibyo binubira, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Yonhap bisubiramo abakozi bitatangaje bo mu bubanyi n’amahanga.

Nubwo Korea y’Epfo imaze guha Ukraine ibikoresho by’ubutabazi n’ibya gisirikare bimwe na bimwe, kugeza ubu yanze guha Ukraine imbunda n’amasasu kuko ifite itegeko riyibuza guha intwaro igihugu kiri mu ntambara.

Bamwe muri Ukraine bizeye ko ukwiyongera kw’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Moscow na Pyongyang gushobora gutuma Seoul isubiramo politike yayo.

Abasesenguzi mbere bari bavuze ko Kyiv izakoresha uruzinduko rwa Putin i Pyongyang mu gushyira igitutu kuri Seoul.

Muri urwo ruzinduko, Kim Jong Un yizeje “ubufasha busesuye” Uburusiya mu ntambara burimo muri Ukraine.

Ibimenyetso bigaragaza ko Uburusiya bukoresha misile za Korea ya Ruguru mu bitero muri Ukraine bikomeje kwiyongera.

Ku wa gatanu, John Kirby umuvugizi w’akanama k’umutekano ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko amasezerano ya Korea ya Ruguru n’Uburusiya akwiye “gutera inkeke igihugu icyo ari cyo cyose ku mahoro n’ umutekano muri ako karere”.

Kirby yongeyeho ko ayo masezerano “atari ikintu gitunguranye”, ko Amerika mu mezi menshi ashize yakomeje kuburira kuri ibi bihugu bibiri “n’ubufatanye bwabyo mu bya gisirikare”.

Tokyo yatangaje ko “itewe impungenge zikomeye no kuba Perezida Putin ashobora no gufasha Korea ya Ruguru mu ikoranabuhanga rya gisirikare”, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma Yoshimasa Hayashi, yongeraho ko ayo masezerano “atakwihanganirwa”.

Abasesenguzi bavuga ko ariya masezerano ashobora kugira ingaruka ku isi no mu karere ka biriya bihugu. Kuko Uburusiya bushobora no kwinjira mu makimbirane mu karere ka Korea zombi.

Korea zombi ubusanzwe ziri mu gihe cy’intambara kandi umupaka wazo urinzwe bikomeye n’abasirikare, aho mu byumweru bya vuba aha ubushyamirane bwarushijeho kwiyongera.

Ku wa kane, abasirikare ba Korea ya Ruguru “by’akanya gato” bambutse umupaka basubira inyuma ari uko abo ku ruhande rwa Korea y’Epfo barashe amasasu yo kubaburira, nk’uko byatangajwe n’abategetsi ba Seoul kuri uyu wa gatanu.

BBC