Ruhango: Umunyeshuri yitabye Imana nyuma yo kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza
Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana mu ishuri rya Gitisi TSS humvikanye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri w’umukobwa wapfuye nyuma yo kwimwa uruhushya n’ubuyobozi bw’ishuri.
Ibereho Hosiana w’imyaka 18 niwe witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’uburwayi akaza kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza nk’uko byemezwa n’abanyeshuri bagenzi be.
Abanyeshuri baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru bavuga ko mugenzi wabo yari afite uburwayi bwo kuva mu bwana ni uko maze bumufashe ajya gusaba agahushya mu buyobozi bw’ishuri ntibakamuha.
Nyuma yo kwimwa agahushya uyu munyeshuri yakomeje kwihangana gusa indwara iza kumuzahaza ari naho ubuyobozi bwaje kumuha uruhushya gusa indwara yari yamaze gufata indi ntera.
Uyu munyeshuri yajyanwe kwa muganga ahetswe na bagenzi be nk’uko babyemeza gusa aza gupfa aribwo bagezeyo ngo abaganga batangire bamwitaho.
Abanyeshuri biga muri iki kigo cy’amashuri cya Gitisi TSS baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko ubuyobozi bw’ishuri butabitaho kuko ngo nk’iyo hari uwarwaye ntibajya bamuha uruhushya rwo kujya kwivuza.
Kugeza ubu ntakintu ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’akarere iri shuri ribarizwamo bwari bwatangaza ku rupfu rw’uyu munyeshuri bivugwa ko yapfuye nyuma yo kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza hakiri kare.
BWIZA