Nyagatare: Umusore utajya amara kabiri muri gereza yazengereje umudugudu wose awiba, akanabasambanyiriza abana adasize naba Nyina

Nyagatare: Umusore utajya amara kabiri muri gereza yazengereje umudugudu wose awiba, akanabasambanyiriza abana adasize naba Nyina

Jun 21,2024

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Musheri, Akagari ka Rugarama ya I, mu Mudugudu wa Murambi, bahangayikishijwe n’umusore witwa Duse ukomeje kubiba no kubasambanyiriza abana.

Abaganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko uyu musore w’igihazi yamaze kubakura umutima bitewe n’iterabwoba akomeje kubashyiraho binyuze mu rugomo akora.

Umuturage utifuje ko amazina ye ajya ahagaraga kubwo umutekano we yagize ati” Duse yatubereye ikigeragezo kuko ntamuntu ugisinzira cyangwa ngo ahumeke bitewe n’urugomo rwe. Aza kukwiba wamuvugiriza induru akakwahuka akagukubita hafi yo kumugara”.

Umukecuru yasanze mu nzu ati” Natunguwe no kubona iki gihazi ngo ni Duse kinsanga mu nzu aho narindyamye kirimo gucukura gishakisha aho kinyuza ibijurano ariko ntinya kuvuga kuko yari bumpeze umwuka.”  

“Mu kanya gato yahise yumva abantu asohoka yiruka atangira gutera amabuye ku birahure by’inzu no ku mabati”.

Aba baturage kandi bavuga ko uretse ubujura bwe banahangayikishijwe nuko asambanya abagore n’abana yifashishije imbaraga ze hagira usakuza akamufunga umunwa.

Bibaza impamvu iyo batanze amakuru ye ku bayobozi bamufata bakamufunga ariko agahita afungurwa igituma basaba inzego zisumbuye ku z’ibanze nazo zitangaza ko yamaze kuzibikamo ubwoba, kumufunga agakatirwa kuko byatuma bagira agahenge.