Abasaga 1000 bapfiriye mu rugendo rutagatifu i mecca

Abasaga 1000 bapfiriye mu rugendo rutagatifu i mecca

Jun 24,2024

Amakuru yatanzwe na bamwe mu bayobozi mu Gihugu cya Misiri avuga ko abantu 1300 bapfiriye mu rugendo rutagatifu i Mecca biganjemo abagiyeyo batiyandikishije bityo babura uburyo bwo kwikinga ubushyuhe.

Abo bayobozi babiri bavuga ko Abanyamisiri bagera kuri 630 bapfiriye mu rugendo rutagatifu bari bagiyemo mu Gihugu cya Saudi Arabia, bazize ubushyuhe bukabije bwibasiye icyo Gihugu.

Bivugwa ko Abanyamisiri bapfiriye mu i Mecca ,imirambo yabo yashyinguwe muribo Saudi Arabia nkuko byemejwe nabo bayobozi batashatse ko hatangazwa amazina yabo kuko byatangajwe n’ijwi ry’Amerika .

Leta ya Saudi Arabia yatangaje ko hari abantu bari bagiye mu rugendo Rutagatifu mu buryo butemewe n’amategeko ndetse benshi babujijwe kwinjira ahaberaga umutambagiro mutagatifu bituma batabona aho bahungira ubushyuhe bukabije, ariko kugeza ubu ntacyo iratangaza ku bijyanye n’abapfiriye ku butaka bwayo.

Ibihugu bya Misiri ,Indonesia,Ubuhinde ,Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Jordania, Tunisia, Algeria, Malaysia nibyo byapfushije abaturage babyo .

Abapfuye barenga 1000 barimo ,Abanyamisiri 630 , Abanya Indonesia 165 ,Abahinde 98 n’Abanyamerika 2, mu gihe ibindi bihugu bitatangaje umubare w’abaturage babyo bapfuye.