Euro2024: Croatie yasezerewe ku munota wa nyuma n'Ubutariyani

Euro2024: Croatie yasezerewe ku munota wa nyuma n'Ubutariyani

Jun 25,2024

Ikipe ya Croatia yatsinzwe igitego ku munota wa nyuma w’inyongera n’Ubutaliyani, isezererwa mu marira mu gikombe cy’uburayi cya 2024 kiri kubera mu Budage.

Croatia yamaze iminota 90 kongeraho irindwi mu munani bari bongereyeho inanirwa kurinda igitego yari yatsinze baracyishyura.

Luka Modric yatsinze igitego ku munota wa 55 cyahaye ubuzima Croatia ndetse yizera gutsinda uyu mukino kugeza ku munota wa nyuma.

Iki gitego Modric yagitsinze amaze guhusha penaliti yabonetse nyuma y’uko myugariro w’Ubutaliyani agaruye umupira n’ukuboko.

Luca Modric niwe mukinnyi ukuze utsinze igitego mu mateka ya Euro ku myaka 38 n’iminsi 289.

Mattia Zaccagni yahaye tike Ubutaliyani nyuma y’uko Croatia yari yananiwe kwishyura iki gitego mu minota 90 n’indi irindwi bongeyeho.

Ku munota wa munani,Croatia yarangaye uriya Zaccagni atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Calafiori,kizamura Ubutaliyani muri 1/8.

Ubufaransa,Ubuholandi, Ubwongereza, bamaze gukatisha itike ya 1/8, basigaje guhanganira umwanya wa mbere mu itsinda ubwo bazaba bakina umukino wa nyuma mu matsinda.

Ibi bitumye Ubutaliyani buzakina n’Ubusuwisi mu mukino wa 1/8 uzaba kuwa 29 Kamena.

Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda B,Espagne yatsinze Albania igitego 1-0 cya Ferran Torres.

Uko amakipe yasoje mu itsinda B n’amanota yagize:

1. SPAIN 9/9
2. Italy 4/9
3. Croatia 2/9
4. Albania 1/9