Igisobanuro n'inkomoko y'izina Frank ndetse n'uko abaryitwa bitwara
Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Frank, Franky, Frankie, Frankly, Franklin ni amazina akomoka ku izina Francis (François) bisobanura umunyakuri.
Bimwe mu biranga uwitwa Frank:
Ni umuntu w’umunyakuri, ukoresha ubushobozi bwe bwose mu kuyobora, ni umuntu ushimishwa no gukina cyangwa kwidagadura.
Frank ni umuntu ureba kure w’umunyembaraga ariko uhinduka vuba.
Akora ibintu kuko abikunze niyo atabikuramo inyungu, kandi azi gukunda.
Uko ubuzima bwaba bumeze kose, Frank abutwara uko buri, nta byacitse iba kuri we.
Frank ariko agira ingeso yo kwikubira, aba yumva ibintu byose byaba ibye niyo mpamvu bavuga ko ari umunyeshyari.
Bamwe muri ba Frank bazwi harimo:
Frank Habineza: Umunyapolitiki w’umunyarwanda aka n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Democratic Green Party yashinze mu 2009.
Frank Ocean: Umuhanzi akaba n’umuraperi w’umunyamerika.
Frank Sinatra: Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime.