Ni iyihe nyungu yo gufata ikiruhuko mu rukundo? Ni ryari wagifata? Wabyitwaramo ute? Sobanukirwa
Urukundo ni nka marathon cyangwa irindi siganwa ryose ryo kwiruka n’amaguru: Iyo wiruka ukumva umwuka ukubanye muke urushye, kenshi bigusaba kugenda gake ugafata akaruhuko kugira ngo ‘utare imyuka’ noneho wirukankane ingufu nshya.
Muri iyi nkuru turagutungira urumuri ku mpamvu biba byiza gufata akaruhuko mu rukundo niba ufite uwo mukundana igihe cyose mwumva mushaka kubivamo kandi mwakundanaga by’ukuri.
Ikiruhuko mu rukundo cyumvikana nabi. Ikibazo cyacyo ni uko hari benshi bacyumva nko guhagarika urukundo burundu. Ikosa kandi riba mu rwibutso rw’ubugimbi bwacu: mu mashuri yisumbuye na kaminuza, kenshi twagiraga igihe cy’ibiruhuko uko byagenda kose, ubu rero twumva ko kuba twagira akaruhuko mu rukundo ari iby’abo twakundanye mbere, bitari abo dukundana ubu.
Oya: ibi si byo na gato rwose, akaruhuko k’urukundo si ikintu cya kera, kiracyagezweho cyane kandi gifite agaciro cyane cyane ku bakundana babona ibyabo bitagenda neza.
Icya mbere wamenya ni uko, ikiruhuko mu rukundo gishobora kuzahura urukundo rwari mu marembera, kandi ababiri bakundana (couple) kikabasubizamo intege cyane, kidutera umurava wo gutangira bundi bushya duhereye ku musingi mwiza, tugakemura amakimbirane. Uragerageza kubikurura, si byo?.
Reka turebere hamwe impamvu nziza zo gutinyuka gufata akaruhuko mu rukundo, noneho n’ibyo dukwiye kwitondera kugira ngo aka karuhuko gakize ubuzima, kugira ngo niba mukundana muzatangire ikiruhuko mufite ubumenyi bwose ku byo mukora, kandi mufungurirane imitima mugirane ikiganiro n’uwo mukundana kuri iyi ngingo.
1. Ikiruhuko mu rukundo si ugutana, ni amahirwe
Iyo abakundana bisanze mu muraba n’umuyaga mu rukundo, batumva ibintu kimwe bashwana buri munsi, icya mbere dutekereza ni ugutandukana kandi ibyo ni ibisanzwe, birumvikana. Aha dutekereza niba koko ari byiza ko twagumana.
Iki kibazo kandi kirakwiye rwose, ni ikimenyetso ko tuzi uburyo bwo kwibaza ubwacu no kwitekerezaho ndetse no gusoma neza uko umutima wacu utera. Gusa rimwe na rimwe dutekereza ko gutandukana muri iyi mimerere twaba twihuse, kandi ko byaba biteye isoni gutana. Hagati aho ariko, ntitugambirira gukomereza mu nzira ibintu bihagazemo.
Aha rero ikiruhuko ni cyo gisubizo cyo mu gihe nk’icyo gisa n’urungabangabo. Byumve utya: Igihe cyose wumva umutima uguhata kureka uwo wakundaga by’ukuri nyamara undi ukaguhata kumugumaho, icyo ukeneye ni ugufata ikiruhuko.
Ikiruhuko gifasha abakundana kwiha andi mahirwe. Birumvikana yego, kuba wenda dukundana tutabana cyangwa tudaturanye cyane, bidufasha kuba tutegeranye n’uwo dukunda by’igihe gito tutanahura. Aha twiha ubwacu amahirwe yo kubana nk’abatanye ariko amateka yacu tutayibagiwe.
Aha rwose, tuzumva neza ko mu mitekerereze n’ineza yacu, bitugirira umumaro: tuba tubizi neza ko tutatandukanye n’uwo dukunda, turarira tukanababara nyamara bidakabije kandi tukareka umubano wacu kubaho gato tutawushenye, bidufasha hanyuma kuwubyutsa noneho bitworoheye kurushaho.
2. Ikiruhuko gitanga umwanya mwiza wo kwitekerezaho
Imwe mu nyungu zikomeye z’ikuruhuko cy’urukundo ni uko gitanga agahe ko kwitekerezaho. Ubundi ni yo ntego nyamukuru yacyo: Kiduha igihe wo kwigenzura ubwacu tukisubiramo: Ni iki twifuza ubwacu n’icyo twifuriza ‘couple’ yacu?
Birumvikanaikiruhuko si impuzanyito y’icyitwa “période à ressasser’’ [igihe cyo kugaruka, gusubiramo], kuko na cyo ubwacyo kiduha amahirwe yo gusukura intekerezo zacu, kureka ubuzima bugakomeza no kugira amahirwe yo kubaho ubuzima bwa buri munsi umukunzi wacu ataburimo kugira ngo ibizakivamo bizatugirire akamaro.
Bityo rero, twishingikiriza ku mpamvu ebyiri zo kubaho kw’ikirihuko: turatekereza ariko bidahoraho, cyangwa ntidutekereze na gato. Urugero, mufashe ikiruhuko cy’icyumweru, ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi, ufata igihe cyawe ukakigabanyamo kabiri, icyo kwitekerezaho no kuruhuka.
Dutekereza iyo twumva ari ngombwa , bitabaye ko ibyo bitekerezo bidutesha umutwe, kandi tukareka ibitekerezo bikagenda nk’ibyoga mu Nyanja uko iminsi ihita. Nta gitutu tugira aha, nta mutwe uturya, mu gihe ababiri bakundana buri munsi, twiburira umwanya n’uw’uku kwitekerezaho bya ngombwa ko twishima.
Bityo, biciye mu kiruhuko, twibohora ingoyi y’imihangayiko iva ku rukundo mu gihe twiga neza niba rudukwiriye. Ikiruhuko ni igihe cyiza cyane cyo kureba neza noneho inkuru y’urukundo rwacu.
3. Akaruhuko kamurikira amarangamutima yacu
Iyo dufashe akaruhuko, turatekereza, tukaruhuka, tukajya hanze, tukajya ku murimo, muri make, tuyobora ubuzima bwacu tutibagiwe couple yacu. Hagati aho, turongera tukamenya neza ubuzima bwacu butarimo umukunzi wacu.
Ni byiza kuko ubona ubwisanzure n’ubwigenge kandi ubwo bwisanzure bugufasha kumva ususurutse. Icyakora ubu bwisanzure butanga impano yo kutwereka icyuho kibaho tudafite uwo dukunda, kikaba icyuho kimurikira umubano wacu nyuma kuko twumva igihombo twagira tutari kumwe mu rukundo n’uwo dukunda.
Ni ngombwa kuvuga ko mu buzima bwa buri munsi, tugira amahirwe n’umwanya muto cyane wo kwikumbura ubwacu. Usanga twita cyane ku bibi. Mu gihe cy’ikuruhuko, kuko tuba tutegeranye, ibitekerezo ku wo dukunda bihindurwa bishya.
Tubona cyane noneho ibyiza bye, tugasubiza amaso inyuma turora uko byatangiye, tukibuka ibihe byiza twagiranye. Muri make, hari icyiza dukuramo. Gutandukana na byo byazana ibitekerezo nk’ibi, birumvikana, ariko kuko tuba tutaratandukana, kandi intego yacu ari ugutabara couple yacu, ibitekerezo byiza tugira ku wo dukunda bigira uruhare runini rwa nyarwo: ntibituriza, biraza bikadufasha kubaka umukunzi wacu w’ahazaza.
Icyakora, iyo twumvise nta cyuho uwo dukunda asize kandi ibitekerezo byacu bigakomeza kuba bibi, aha tumenya ko noneho ko ikiruhuko kiba ari icyiciro kibanziriza gutana. Hari icyo byangiza? Yego cyangwa oya, kuko ni cyo ikiruhuko kimaze: kutumurikira ku kibazo turimo no kudufasha mu mwanzuro tugiye gufata.
4. Ikiruhuko kitwibutsa ko ari twe twakoze amateka y’urukundo rwacu
Tutavuze ko gutandukana bikubabaza, ikiruhuko kiguhamagarira kuzamura umutwe wawe ukumva ko ugenzura neza umubano wanyu, ko ntawe ushinzwe urukundo rwanyu kukurusha. Kuko dufatira hamwe umwanzuro wo gufata ikiruhuko.
Mu kiruhuko ariko ntidutegereza turi aho gusa ngo ubuzima bukore ibyarwo bube ari bwo budufatira umwanzuro. Kujya mu kiruhuko bivuga gushyira urukundo rwanyu ku mutima kandi ukagira icyo ubikoraho.
Gufata ikiruhuko bivuga kwishyira mu mwanya nk’uw’abakinnyi b’imena bakina mu nkuru yanyu. Ni ugufata umwanzuro ku mubano wanyu. Si bibi cyangwa iby’ubwenge buke kuko ikiruhuko kiduha amahirwe yo gushyira couple yacu imbere, noneho nibura twabaho, mu gihe cy’ ukwezi ngo turebe icyo twakora ku rukundo rwacu nta wundi tubitegerejeho kuko ubu umuntu aba ari wenyine.
Bitubuza kandi kuba nk’abafana gusa b’inkuru irangira cyangwa itandukana riryana. Tuba turi kumwe ku murongo w’imbere dufatanije kuyobora ubwato tubanamo. Ubundi, ikiruhuko cy’urukundo ni umushinga w’abakundana bombi, kandi niba hari ibanga rituma couple irambana, ni ugukorana imishinga mukaba magirirane; ibiruhuko ku mazi cyangwa ahandi, kujyana muri resitora, kugurana imitung0. Iyo dukorana, dukora neza kandi tukitoza kurebana ejo hazaza heza.
5. Ikiruhuko kiduha intangiriro nshya ariko ya nyayo
Iyo dufashe ikiruhuko mu rukundo, umutima wacu utera utuje: wibaza ku hazaza, kandi ukahashakira igisubizo, wumva hari icyo kandi ukwiyumva nk’ufite uruhare mu mukino. Ni ibintu byinshi byiza! Ibintu byiza umutima utekereza ni byo byongerera umutima umurava wo kubona ibyiza: tumenya ibikomereye couple yacu, ikibazo nyamukuru ifite cyangwa ibibazo, imihate twashyiraho ngo twirinde gutandukana burundu, ndetse noneho n’imishinga twifuza gutangira.
Aha rero, iyo ikiruhuko kirangiye tukongera guhura nk’abagize couple, tuba twiteguye kuganira. Wiyumvise ute? Ni iki wiyumvisemo? Ni iki twakora ngo dukomeze tujye mbere, kandi dukize inkuru yacu? Ese iki gihe cy’akaruhuko hari ibintu katumye bikubamo? Niba twumva dutinya gutandukana, ikiruhuko cyadutinyura, twakumva twongereye ikigero twakundanagaho, tukumva twiyemeje kugumana by’iteka cyangwa gutandukana burundu.