Hamenyekanye umubare w’abaguye mu mpanuka yahitanye abari bagiye kwamamaza Kagame i Huye
Abantu bagera kuri bane bapfuye abandi barakomereka mu mpanuka y’imodoka yagonze abantu benshi bari mu muhanda bajya kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi,mu karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda.
Mu ijambo rye muri ako karere, Paul Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo asaba ko hakorwa ibishoboka impanuka zikagabanuka muri ibi bikorwa.
Ibinyamakuru mu Rwanda bisubiramo umuvugizi w’igipolisi ACP Rutikanga Boniface avuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ku wa kane ubwo abantu bagongwaga n’imodoka ya Toyota Coaster bagiye mu bikorwa byo kwamamaza.
Ishyaka FPR-Inkotanyi rivuga ko abantu barenga ibihumbi 300 bahuriye mu karere ka Huye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida waryo Paul Kagame.
Iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma w’Akarere ka Huye, uwari utwaye imodoka kandi yahise atoroka, nk’uko umuvugizi wa polisi yabitangaje.
Iyi mpanuka ikurikiye iyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rubavu, mu burengerazuba bw’igihugu, aho abantu babiri bapfiriye mu mubyigano w’abarimo gusohoka ahamaze kubera ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame.
Iyo mpanuka yahitanye abantu bane mu bari baje kumwamamaza, Paul Kagame yayigarutseho mu ijambo rye mu karere ka Huye, aho yagize ati: “Rwose nagira ngo nifatanye namwe…Abo yahitanye, abavandimwe babo, imiryango yabo cyangwa abakomeretse, nagira ngo mvuge ko turi kumwe na bo”.
Kagame yavuze ko nubwo “nta ubuza impanuka kuba”, yasabye ko hakorwa ibishoboka kugira ngo “ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa, twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka”.
Yibukije n’impanuka yabaye yabaye i Rubavu, aho ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko hapfuye umuntu umwe, Kagame yavuze ko aho hapfuye “abantu nka babiri”, ati: “N’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo.”
BBC