Perezida Ndayishimiye yavuze imyato ingabo ze kubera ibyo zakoreye M23
Mu birori byo kwishimira Ubwigenge bw’u Burundi byabaye ku ya 1 Nyakanga kuri Stade Ingoma i Gitega, Perezida Evariste Ndayishimiya yavuze ko ingabo z’Abarundi mu burasirazuba bwa RDC zihagaze neza ndetse ko igihugu kiri gutera imbere.
Imbere y’abaturage,Ndayishimiye yavuze ko bagiye kuzimya inzu y’umuturanyi kugira ngo umuriro utazabageraho ndetse yongeraho ko ibyo bakoreye umwanzi [M23] byatumye yifuza kubihoreraho
Ati: "Iyo inzu y’umuturanyi wawe iri gushya, ugomba kwihutira kumufasha kuzimya umuriro, kubera ko iyi nkongi y’umuriro ishobora kwegera urugo rwawe", bityo bikaba bifite ishingiro ko ingabo z’Abarundi ziri kumwe na FARDC n’izindi ngabo zirwanya M23.
Yakomeje agira ati: “RDC yagabweho igitero, kandi u Burundi bwohereje ingabo kugira ngo zifashe, kugira ngo ibyo RDC irimo bitagera no mu gihugu cyacu.”
Nk’uko byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, ingabo z’Abarundi zakoze akazi keza, ku buryo umwanzi wa RDC yatangiye gutera ubwoba Uburundi.Ati: "Ingabo z’u Burundi zarakoze zirashimwa, kugeza aho navuga ko umwanzi w’Igihugu cya Congo yanatangiye guhigira [gutera u Burundi]. Muhora mubyumva, ariko turabizi ko dufite Ingabo zihagaze neza".
Perezida kandi yasabye abaturage b’Abarundi, cyane cyane urubyiruko, kuba maso kandi ntibacike intege, kuko igihugu kiri gutera imbere.
Yabasabye kandi kwirinda ko umwanzi yabaca mu rihumye akoreka igihugu.