Abakozi ba APR fC bari bafunzwe kubera amarozi bafunguwe

Abakozi ba APR fC bari bafunzwe kubera amarozi bafunguwe

Jul 06,2024

Abakozi batatu ba APR FC baregwaga n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege, barekuwe nyuma y’umwaka n’amezi abiri bafunzwe.

Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.

Tariki ya 15 Nzeri 2023 nibwo batangiye kuburanishwa mu mizi uko ari batatu maze bemera ibyaha baregwa ariko bahakana inyito y’icyaha baregwa.

Basabiwe gufungwa imyaka 3 n’Ubushinjacyaha maze Urukiko rwanzura ko ruzasomwa tariki ya 13 Ukwakira 2023, gusa iyi tariki yarageze birasubikwa, isomwa ryimurirwa tariki ya 3 Ugushyingo 2023, amakuru yavugaga ko Urukiko rugiye gukora iperereza rya ryo rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza imiterere y’ibyaha baregwaga, ariko nabwo ntabyabaye.

Amakuru ISIMBI yamenye icyesha umwe mu Nshuti za Mupenzi Eto’o ni uko yamaze gufungurwa ari iwe mu rugo ndetse n’abo bari bafunganywe barekuwe bose.

Ibyo bari bakurikiranyweho...

Aba bagabo bari bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bibaca intege mu mukino wo kwishyuro kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro warangiye APR FC itsinze 2-1 ihita igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Isuzuma ryakozwe ku wa 5 Kamena 2023 aho ryakorewe mu Ishami rishinzwe gusuzuma Ibiyobyabwenge n’Ibinyabutabire [Drug and Chemistry Unit].

Mu gusuzuma ibinyabutabire biri mu macupa (atatu ya jus) bikekwa ko harimo ibyahumanya umubiri w’umuntu cyangwa ibyatera urupfu, hifashishijwe imashini ya Gas Chromatography Mass Spectrometry [GC-MS].

Raporo yerekanye ko muri ibyo bisukika harimo imiti yo mu bwoko bwa Phenothiazines witwa Promethazine, ukoreshwa cyane mu kurinda isesemi, kuruka ndetse rimwe na rimwe ukoreshwa mu gihe umuntu yabuze ibitotsi kugira ngo asinzire.

Tags: