Kigali: Ibyo umukobwa yakoreye umusore wamwishyuriye amashuri akimara kubura ababyeyi byazamuye amarangamutima ya benshi

Kigali: Ibyo umukobwa yakoreye umusore wamwishyuriye amashuri akimara kubura ababyeyi byazamuye amarangamutima ya benshi

Jul 09,2024

Umusore wo mu mujyi wa Kigali yatunguye benshi ahishura intimba afite ku mutima we nyuma yuko yishyuriye umukobwa amashuri amwanze akamubwira ko hari undi biganye bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.


Uyu musore yishyuriraga umukobwa yihebeye ibihumbi 180 Frw buri gihembwe mu gihe kingana n’imyaka itatu.


Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, uyu musore yagize ati: “Muraho, njye nahuye n’umukobwa turakundana ageze muwa gatatu w’amashuri yisumbuye, ageze mugihembwe cyanyuma cyagatatu yahise abura ababyeyi n’ubushobozi.”
“Kuva ubwo nahise murihira amashuri, kugeza ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.


“Yasoje ambwira ko akinkunda none uyu munsi natunguwe nokubona ubutumire (invitation) y'ubukwe bwe ngo yabonye undi biganye”.


Uyu musore yasoje ati: “Ndababaye sinzi icyo nakora sinzi nuko nabyakira peee.. ibaze 180k ya buri gihembwe iyo myaka yose mungire inama.”