Dore ibintu bitanu bituma abagore bakunze kuryamana n'abakozi babo bo mu rugo
Kuryamana n’abakozi bo mu rugo ni ikibazo kibangamira umubano w’abashakanye kandi gikunze kubaho mu ngo nyinshi. Dore bimwe mu bintu bitanu bikunze gutera abagore kuryamana n’abakozi bo mu rugo.
Kwitabwaho bidakwiye n’umugabo:
Iyo umugabo adaha umugore we urukundo n’ubwuzu bikwiriye, umugore ashobora gushaka kwitabwaho ahandi. Abakozi bo mu rugo baba hafi kandi akenshi baba bafite umwanya uhagije wo kumwiyegereza, bikaba byatuma umugore yifuza kuganira nawe kenshi kugira ngo abone uwo mutuzo n’urukundo abura mu rugo rwe.
Kumva atishimiye urushako:
Umugore utishimye mu rushako rwe ashobora gushaka uburyo bwo kubona ihumure no kwishima. Umukozi wo mu rugo akenshi ashobora kuba akunda kumuganiriza, akamusetsa, akamuhumuriza igihe mwagiranye amakimbirane n’ibindi nkibyo.
Kuba umugabo adahari kenshi:
Abagabo bamwe baba bafite akazi kenshi cyangwa akazi kabasaba kujya kure y’urugo, bigatuma bataboneka kenshi mu rugo. Iyo umugabo adahari kenshi, umugore ashobora kwiyumvamo irungu, akagushwa mu moshya n’umukozi wo mu rugo, kubera ko ariwe uba hafi cyane.
Kugira ubushake buri hejuru:
Hari abagore bagira ubushake buri hejuru bw’imibonano mpuzabitsina, kandi igihe umugabo atabasha kubahaza, bashobora gushaka kubyikemurira mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Abakozi bo mu rugo baba hafi kandi rimwe na rimwe baba badashobora kwanga icyo cyifuzo.
Kugira abakozi beza kurusha abagabo :
Hari ubwo usanga imiryango imwe nimwe ifite abakozi ariko ugasanga ni beza ku isura ndetse no mu miterere kurusha abagabo banyiri urugo. Rimwe na rimwe rero hari ubwo abagore baba bifitemo irari bakaba bakururwa n’ubwiza bw’abakozi babo.
Ni ngombwa ko abashakanye bita ku mibanire yabo, bakaganira ku bibazo bihari kandi bakirinda gushyira abakozi bo mu rugo mu ubuzima bwabo bwite kuko no mu bintu byangiza ingo nyinshi nabyo birimo.