Inkomoko n'igisobanuro cy'izina Sabin cyangwa Sabine ndetse n'uko abitwa iri zina bitwara
Sabine ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki gusa rikunze gukoreshwa n’abakoresha ururimi rw’ikigereki. Iri zina risobanura ngo “Umugore ukomoka mu bwoko bw’abasabine”.
Amateka avuga ko ubwoko bw’aba Sabine bari Abataliyani bagiye bagirwa abagore n’Abaromani bakabigarurira bagamije kwagura abaturage babo.
Ni mu gihe izina Sabin rihabwa abana b’abahungu risobanura “Umuturage wo mu Butaliyani bwo hagati.”
Imiterere ya ba Sabin na ba Sabine:
Sabine ni umuhanga, akunda gutegeka kandi arakazwa n’ubusa gusa agira ikinyabupfura kandi akoroshya ubuzima. Agira ibisa nk’ubwibone cyangwa kwirata, akunda abantu bakomeye kandi akigirira icyizere cyinshi.
Agira inzozi ziremereye kandi amaso ye aba ayerekeje cyane ku bukire. Ibyo byiyumviro nibyo bimutera gukorana umwete ndetse agahora ashaka ibyisumbuye ku byo asanganwe.
Yanga kwicara ubusa igihe kinini kuko akunda guhora afite akazi ahugiyeho.Nubwo akunda gukora, umusaruro abona iyo uwurebye usanga utangana n’imbaraga aba yashyize mu byo akora.
Agira akavuyo kandi agira ibitekerezo byinshi. Ni umunyamatsiko kandi aba ashaka kumenya ibintu byose icyarimwe. Ashobora gutangira ikintu akagarukiramo hagati agatangira ikindi bityo bityo. Akunda impinduka ndetse ahora ashakisha umuntu bazahuza.
Akunda ubwisanzure ndetse akunda cyane ibijyanye no guharanira uburenganzira bw’abagore, agira igikundiro kandi ubuzima bworoshye. Ashimishwa no kwitabwaho, yifuza ko aho ageze hari abantu ari we bahanga ijisho.
Bityo bituma yiyitaho cyane akambara neza, agakunda guhitamo imirimbo ihenze. Ashobora guhitamo umukunzi akurikije uburemere bw’icyo ari cyo mu bantu, ibyo atunze n’ibindi nk’ibyo.
Gusa Sabine yifuza kugira umuryango mwiza kurusha ibindi byose. Ashimishwa no kuba umugore ushoboye inshingano, gutemberana n’umuryango we ndetse no gukomeza gutera imbere nawo.
Mu mirimo yifuza gukora harimo ibifite aho bihuriye n’icungamari, ubucuruzi, iby’amabanki ndetse n’ibijyanye n’ubwiza.
Sabin we, arangwa no kumenya gufata ibyemezo, agira inzozi nyinshi, kandi aba yumva nta cyamubuza kuzigeraho.
Nubwo abitwa iri zina bakunze kugira imico itari myiza, ntibibabuza kugira umutima wo gufasha abandi. Kubera amategeko bagira yo kumva ko ibintu byose byakorwa uko babishaka, bituma kubana na bo biba ari ibintu bitoroshye.
Bagira ibakwe kandi bagakora ibintu byose babikunze ndetse bagakoresha uko bashoboye ngo ibyo bakoze bigaragarire abandi. Bahorana ibitekerezo byo gutera imbere
Mu buzima busanzwe ba Sabin ntibakunda kuba bonyine, bityo usanga buri gihe bahorana inshuti nyinshi.
Nawe ushobora kuba hari izina wifuza kumenya. Kanda ahanditse tanga igitekerezo maze uridusangize turigushakire.