Ubutaka bivugwa ko bwahawe u Rwanda bwateje impagarara muri Congo Brazzavile
U Rwanda ruvuga ko nta butaka Congo Brazzaville yaruhaye
Inama y'abepisikopi muri Congo Brazzaville yasabye ibisobanuro Leta ku Butaka bivugwa ko bwahawe u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko nta butaka Repubulika ya Congo yeguriye u Rwanda ngo rubukorereho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024 ubwo yari amaze kuganira na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubukungu guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye muri Mata 2022.
Muri Gicurasi 2024, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo bahwihwishije amakuru y’uko iki gihugu cyeguriye cyangwa kigurisha u Rwanda ubutaka bwo guhingaho. Inama y’Abepisikopi yabishingiyeho, isaba Guverinoma ibisobanuro birambuye kuri aya masezerano.
Byabaye ngombwa ko Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso, asobanurira kuri Televiziyo y’Igihugu ukuri kw’ibiyakubiyemo. Ati “Ntabwo twigeze dusinyana n’u Rwanda amasezerano yo kurwegurira ubutaka.”
Makosso kandi yaganiriye n’abagize Inama y’Abepisikopi, abereka ibikubiye muri aya masezerano. Yanajyanye abanyamakuru ahaherereye ubutaka impande zombi zizabyaza umusaruro, abaha ibisobanuro birambuye.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko Repubulika ya Congo itagurishije u Rwanda ubutaka cyangwa ngo iburwegurire, ahubwo ko impande zombi zasinye amasezerano afitiye inyungu buri wese. Yasobanuye ko aya masezerano atareba gusa ubutaka bw’i Brazzaville.
Yagize ati “Twaje hano gushimangira ko nta butaka na buke Repubulika ya Congo yigeze yegurira u Rwanda. Nta butaka yigeze irugurisha, nta n’ubwo yaruhaye. Ahubwo ni amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, aho sosiyete zo mu Rwanda zaje gushora imari muri Congo nk’uko n’izo muri Congo zaza mu Rwanda kuhashora imari mu rwego rw’ubukungu.”
Minisitiri Nduhungirehe yageze i Brazzaville, ajyanye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame kuri Sassou Nguesso, bushimangira umubano ibihugu bayoboye bimazemo imyaka myinshi.
Ku wa 12 Mata 2022, mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Repubulika ya Congo ni bwo hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati ya Leta ya Congo n’iy’u Rwanda ndetse abayobozi b’ibihugu byombi bakurikirana isinywa ry’amasezerano hagati ya Leta ya Congo na sosiyete ifite ubuzima gatozi muri Repubulika ya Congo ariko ikabamo n’ishoramari ry’Abanyarwanda ya “Macefield Ventures Limited-Congo (MVL).
Mu masezerano yasinywe na Macefiled Ventures Limited harimo ay’ubufatanye mu guhinga igihingwa cy’ikibonobono (Ricin) kugira ngo hazakorwemo amavuta akoreshwa mu binyabiziga kandi adahumanya ikirere.
Muri ayo masezerano, Leta ya Congo yiyemeje gutiza sosiyete MVL-Congo ubutaka bungana na hegitari 150.000 bwo guhingaho icyo gihingwa. Kugeza ubu hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 121.000, buherereye mu duce dutandukanye turimo Pool, Bouenza na Niari.
Gusa hashingiwe ku miterere y’ubuhinzi bw’ikibonobono, ubu butaka bushobora gukoreshwa mu ihingwa ry’ibindi bihingwa byerera igihe gito, mu gihe hategerejwe kwongera guhingaho ikibonobono.
Hari kandi ubundi butaka bungana na hegitari 11.500, na bwo bwatijwe sosiyete ELEVECO ifite ubuzima gatozi bwa Congo, ikorera muri MVL, kugira ngo na bwo bukorerweho imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Ibigenwa n’aya masezerano bigaragaza ko Congo itigeze iha ubutaka u Rwanda, ahubwo aya masezerano yo gutiza ubutaka yasinywe hagati ya Leta ya Congo na Macefield Ventures Limited Congo.
Impamvu nyamukuru aya masezerano yashyizweho umukono, ni uguteza imbere ubukungu bwa Congo binyuze mu buhinzi nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’iterambere 2022-2026 ndetse no gutanga umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere hifashijwe amavuta ashyirwa mu binyabiziga akomoka ku bihingwa.
Imishinga izakorerwa kuri ubu butaka kandi izaha akazi abaturage ba Congo ku gipimo cyo hejuru, iteze imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye muri utwo duce, kandi izagira uruhare mu kubungabunga ikirere ndetse izamure ibikorwaremezo mu duce izakorerwamo.
Aya masezerano kandi azateza imbere imibanire y’ibihugu byombi n’abaturage babyo mu ngeri zitandukanye harimo no gusangira ubunararibonye hagati yabo.