Hamenyekanye undi mwihariko imodoka Perezida Kagame ari gukoresha mu kwiyamamaza ifite - AMAFOTO

Hamenyekanye undi mwihariko imodoka Perezida Kagame ari gukoresha mu kwiyamamaza ifite - AMAFOTO

  • Armored Urban Land ROVER DEFENDER 110 ni yo modoka Perezida Kagame ari kugendamo yiyamamaza

Jul 12,2024

Nyakubahwa Perezida Kagame ari kujya kwiyamamaza hirya no hino yitwaye mu modoka nziza cyane kandi yihariye yitwa Armored Urban Land ROVER DEFENDER 110 - ya 2023/2024.

Iyi modoka aguze vuba, iri mu zikunzwe n’abakomeye kubera ubushobozi ifite bwo kurira imisozi n’umuvuduko wayo.

Nyuma yo kuyigura, Perezida Kagame yayishyizemo ikoranabuhanga ryihariye rituma iba igitangaza kurushaho.

Ikigo kabuhariwe cy’Abongereza cyitwa “URBAN Automotive” nicyo cyahinduye imiterere y’imbere n’ ibice bimwe by’inyuma by’iyi modoka ya Kagame,kiyongeramo ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwirinzi n’umutekano wo ku rwego rwo hejuru.

Iki kigo cya Urban Automotive cyizobereye mu gihindura imiterere y’imodoka z’ibyamamare cyangwa Abayobozi bakomeye ku isi.

Igiciro cy’ ihindagurwa ry’ubwirinzi n’ikoranabuhanga ryubatse iyi modoka gituma ihenda cyane kurusha uko uyigura ku ruganda yishyura aho yishyura hagati ya miliyoni 150-180 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyerekeye ikoranabuhanga ngo bigirwa ibanga rikomeye hagati y’iki kigo na nyiri modoka.

Nyakubahwa Paul Kagame,ari gukoresha iyi modoka yurira imisozi yo hirya no hino,asanganira abanyarwanda aho bari hose ngo abasangize ibyo ateganya kongera kubagezaho mu myaka 5 igiye kuza nibamutora.

 

 

Tags: