Joe Biden yitiranije Zelensky wa Ukraine na Putin w'Uburusiya

Joe Biden yitiranije Zelensky wa Ukraine na Putin w'Uburusiya

Jul 12,2024

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yitiranyije Volodymyr Zelensky wa Ukraine na Vladimir Putin w’u Burusiya ubwo bahuriraga mu nama y’umuryango NATO yaberaga i Washington D.C.

Zelensky yitabiriye iyi nama nk’umutumirwa kugira ngo ageze ku bakuru b’ibihugu byo muri NATO ibyo Ukraine ikeneye kugira ngo ishobore gutsinda intambara yashojweho n’u Burusiya muri Gashyantare 2024.

Aba bakuru b’ibihugu bemereye Ukraine inkunga ifite agaciro ka miliyari 43 z’Amadolari ya Amerika, bayizeza ko indege za F-16 Amerika, u Buholandi na Denmark byayisezeranyije zizayigeraho bitarenze muri Kanama 2024.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’iyi nama, Perezida Biden yarondoye ubufasha NATO iteganyiriza Ukraine, mu gihe yari agiye guha Zelensky ijambo, agira ati “Ubu ndagira ngo mpe umwanya Perezida wa Ukraine ufite umurava mwinshi kandi witeguye. Bagore namwe bagabo, Perezida Putin.”

Biden yakomewe amashyi, ava aho yavugiraga ijambo. Bigaragara ko yibutse ko yibeshye, maze asubirayo aribaza ati “Perezida Putin? Ngiye gukubita Perezida Putin. Perezida Zelensky. Ndi kwibanda cyane ku gukubita Putin.”

Uyu Mukuru w’Igihugu amaze iminsi ari ku gitutu cy’abamusaba kutaziyamamariza kongera kuyobora Amerika, kuko basobanura ko afite intege nke z’ubusaza zituma adashobora kwibuka ibintu bimwe na bimwe, cyangwa akitiranya abantu.

Igitutu cyiyongereye kuva tariki ya 28 Kamena 2024 ubwo yatsindwaga na Donald Trump mu kiganiro mpaka cyabereye kuri televiziyo CNN, kuko hari ubwo atashoboraga kurangiza interuro isobanura ibyo yagezeho mu myaka itanu amaze ku butegetsi.

Icyakoze we, yatangaje ko nubwo afite imyaka 81 y’amavuko, agifite imbaraga zo kuyobora Amerika kandi ngo yiteguye gutsinda Trump. Yararahiye, avuga ko Imana yonyine ari yo yamwemeza ko atagomba kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.



Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari mu bakuru b’ibihugu bakurikiye iki kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko nta muntu udashobora kwibagirwa cyangwa ngo yitiranye amazina. Ati “Hari ubwo twese ururimi runyerera. Byigeze kumbaho kandi n’ejo byambaho.”

Tags: