Inkuru ya Killaman yakoze benshi ku mutima: Kuva mu nzu y'ibyondo kugeza ku nzu y'asaga miliyoni 150RWF ntibyabasha kumvwa na buri wese

Inkuru ya Killaman yakoze benshi ku mutima: Kuva mu nzu y'ibyondo kugeza ku nzu y'asaga miliyoni 150RWF ntibyabasha kumvwa na buri wese

Jul 13,2024

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick Morgan wamenye nka Killaman, yagaragaje ko kwihangana ku mugore we Umuhoza baherutse kurushinga, ariko kwagejeje ku kuba barabashije kwiyubakira inzura y’arenga Miliyoni 150 Frw ushingiye ku mibare itangwa n’abahanga mu kubaka inzu zigezweho muri iki gihe.

Ni umwe mu bagabo bigaragaje cyane kuva mu myaka itatu ishize mu rugendo rwa Cinema-Uburyo imikinire ye yisanisha n’abasirikare bituma hari umubare munini utamukuraho ijisho, ahubwo bahora bategereje ko hari ibihangano bishya ashyira hanze.

Killaman yagize uruhare mu gutuma hari amazina y’abarimo Dr Nsabi amenyekana muri iki gihe, utibagiwe abarimo Nyambo Jessica n’abandi. Anakunze kugaragara cyane atembagaza abantu mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Gen-Z Comedy.

Yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, yagaragaje ko amafoto y’inzu y’ibyondo umugore we yabagamo mu gihugu cya Uganda, ndetse n’inzu batuyemo muri iki gihe mu Murenge wa Kigali ifite agaciro k’arenga Miliyoni 150 Frw, agaragaza ko ‘ntakure Imana itakura umuntu’

Umugore we yabaye igihe kinini muri Uganda kugeza mu 2019 ubwo yagarukaga mu Rwanda, batari kumwe mu rugendo rwo gushakisha ubuzima. Yabaga muri iriya nzu ari wenyine, ndetse mu myaka yose yahabaye nta munsi n’umwe yigeze arya kabiri ku munsi.

Killaman yavuze ko muri iriya myaka yose atigeze ajya gusura umugore we kubera ‘kubura itike yari kumugeza muri Uganda’. Ati “Yarinze isezerano twahanye ry’uko aje kubaka ataje gushaka nanjye nubahiriza isezerano namuhaye ry’uko nzamuhesha ishema, nzamukundwakaza kandi nzamubera umugabo w’ukuri.”

Killam yagaragaje ko umugore wabaga mu inzu y’ibyondo ubu yamutuje mu nzu y’arenga Miliyoni 150 Frw. Yabaze iyi nkuru kubera ko hari inshuti ye y’umugabo wanzwe n’umugore amubwira ko mu gihe bamaranye ntacyo yigeze amugezaho, bityo ahisemo kuzinga utwe agasubira iwabo.

Ati “Impamvu mbivuze n’uko hari umugore wakatiye inshuti yanjye ngo n’imbwa ntacyo yazamugezaho ariko yibeshye cyane kandi azicuza kuko guhera ubu Imana imfashe inshoboze mubonere igishoro gusa nibinanira ndamuha akazi kandi keza hanyuma wowe uzicuza bitanatinze.”

Killaman yasabye abana gukundana ntaburyarya, kubahaka, kwizerana, guterana ingabo mu bitugu, kwibutsana ko bakundana, gukunda imiryango yombi, kudahishanya n’ibindi.