Indirimbo "Azabatsinda Kagame" yanditswe muri 2017 ntirenge umutaru yaciye ibintu mu kwiyamamaza 2024. Byinshi kuri yo
Ibihe byo kwiyamamaza byari biteganijwe hagati ya 22 Kamena 2024 bikaba byashyizweho akadomo ku ¹wa 13 Nyakanga 2024 byaranzwe n’udushya twinshi ariko indirimbo ‘Byari Byabananiye’ ikaba yaranditse amateka avuguruye.
Biragoye kuba wasanga umunyarwanda utazi aka gace k’indirimbo ngo ‘Ni intumwa y’Imana asa n'uwavuye mu ijuru, yatumwe ku banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda.’
Iyi ikaba ari indirimbo Azabatsinda, abandi nabo bayita Byari Byabananiye, igaruka ku bigwig bya Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’imIgihugu.
Mu minsi ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze, iyi ndirimbo ikaba yarakomeje kugarukwaho bijyanye n’umurindi ifite, amagambo adasanzwe ayirimo yibutsa ko ibikorwa biruta amagambo.
Tukaba twabegeranirije amwe makuru adasanzwe wamenya kuri iyi ndirimbo yakozwe mu mwaka wa 2017 na Beatha Musengamana gusa yashaka kugira ngo ibe imwe muzifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza muri uwo mwaka ntirenge umutaru.
Muri uyu mwaka ariko iyi ndirimbo yaje gufata indi ntera biturutse ku gikorwa cy’umuganda maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga uyu mugore akomokamo agafata amashusho abari bawitabiriye bizihiwe nayo.
Nyuma aya mashusho yaje guhabwa umunyamakuru Munyaneza Theogene, ayasakaza hose yifashishije urubuga rwa X, abantu barayikunda yaje gufatwa mu buryo bw’amajwi na Beatha.
Gusa nyuma igikundiro cyayo cyatumye hafatwa umwanzuro wo kuyisubiramo abahanzi barimo Butera Knowless, Bwiza, King James, Bushali, Alyn Sano, Ariel Wayz, Chris Eazy n’abandi bayiririmbamo. Itunganywa mu buryo bwisumbuyeho na Pastor P.
Uyu mugore usanzwe ari umutoza n’umwanditsi w’itorero ryo muri Kamonyi ryitwa Indashyikirwa rya Nyamiyaga. Nyuma y'imyaka 7 akoze indirimbo 'Azabatsinda Kagame' 2024 yaryoheje bikomeye ibihe byo kwiyamamaza Beatha agaragaza ko ibikorwa iteka biruta amagambo bityo abayakoresha gusa nta keza kabo.