Argentine yegukanye Copa America ya 16 Iba iya mbere ibikoze Di Maria asezera neza
Argentine yabaye ikipe ya mbere yegukanye irushanwa rya Copa América inshuro nyinshi (16) nyuma yo gutsinda bigoranye Colombia igitego 1-0 cya Lautaro Martínez, mu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Uyu mukino watinze gutangira kubera imvururu zatewe na bamwe mu bafana amagana ba Colombia bifuzaga kwinjira muri stade nta matike bafite biba ngombwa ko amarembo yose yongera gufungwa.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Amerika yo Hagati n’y’Amajyepfo (CONMEBOL) yasohoye itangazo rimenyesha abo bantu ko uko byagenda kose abareba umukino ari abishyuye gusa.
Yagize iti “Turashaka kubwira abantu batishyuye ko batinjira muri stade, igihe cyose yakongera gufungurira amarembo. Turabamenyesha ko umukino uza gukererwaho iminota 30.”
Ibi ntabwo ariko byagenze kuko amasaha yari ateganyijwe (saa Munani) yarenzeho isaha yose n’iminota 22 mbere y’uko umusifuzi w’uyu mukino Raphael Claus awutangiza.
Colombia yabaye nk’iyinjira mu mukino mbere kuko byibuze yageragezaga gukinira mu rubuga rw’amahina rwa Argentine, dore ko no ku munota wa karindwi Jhon Cordoba yagerageje gutungura umunyezamu gusa agatera hanze.
Iyi kipe yarushaga cyane Argentine mu buryo bwose bugaragara, byasabaga ko iyi kipe y’umutoza Lionel Scaloni yinjira mu mukino itarinjizwa igitego hakiri kare cyane.
Argentine yabonye uburyo bwa mbere ubwo Lionel Messi yateraga mu izamu ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Ángel Di María ariko ba myugariro ba Colombia bawukoraho bawugabanyiriza ubukana mbere y’uko umunyezamu Camilo Vargas awufata.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta n’imwe irebye mu izamu biba ngombwa ko amakipe yombi ajya kumva inama z’abatoza ari 0-0.
Icya kabiri cyatangiranye imbaraga kuri Argentine ariko ku bw’amahirwe make rutahizamu wayo Lionel Messi agira ikibazo cy’imvune cyatumye asimburwa na Nicolas Gonzalez ku munota wa 66.
Muri iyo minota kandi Colombia yakorewe ikosa kuri Jhon Cordoba mu rubuga rw’amahina rwa Argentine ariko umusifuzi yima amatwi abakinnyi bamusabaga penaliti.
Nicolas Gonzalez yashyize umupira mu izamu ku munota wa 76 ariko umusifuzi wo ku ruhande yari yamaze kumutera imboni ko yaraririye ahita azamura igitambaro.
Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irabasha kureba mu izamu ariko ku munota wa 112 (hongereweho 30 y’inyongera), Lautaro Martínez acungura Argentine ayitsindira igitego cyayihesheje igikombe.
Argentine yahise iba ikipe ya mbere yegukanye iki gikombe inshuro nyinshi kuko imaze kucyibikaho izigera kuri 16, ikuraho agahigo yari isangiye na Uruguay.
Emiliano Martínez yabaye umunyezamu mwiza, Lautaro Martínez aba uwatsinze ibitego byinshi (5) mu gihe James Rodríguez wa Colombia ari we mukinnyi mwiza w’irushanwa.
Ángel Di María wakinaga asatira izamu wari umukino we wa nyuma akiniye Ikipe y’Igihgu ya Argentine yamaze gusezera.