Euro2024: Espagne yatsinze Ubwongereza yegukana iki gikombe ku ncuro ya kane
Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cya Euro 2024 ku nshuro ya kane nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024.
Umukino watangiranye imbaraga ariko amakipe yombi akinira mu kibuga hagati ariko kugera imbere y’izamu ku mpande zombi bigakomeza kugorana kubera ubwugarizi bwari buhagaze neza.
Ku munotwa wa 25, u Bwongereza bwashoboraga kubona igitego binyuze ku guhagarara nabi kw’abakinnyi ba Espagne, ariko kutumvikana neza kwa Harry Kane na Kobbie Mainoo bituma bakiza izamu.
Ishoti rya mbere rigana ku izamu muri uyu mukino ryabonetse nyuma y’iminota itatu, ubwo Fabian Ruiz yageragezaga guterara ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Jordan Pickford akawufata.
Phil Foden yateye umutwe mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ariko umunyezamu Unai Simon awukuramo ndetse kinarangira ari 0-0.
Espagne yabonye igitego cya mbere mu ntangiriro z’igice cya kabiri ku munota wa 46, ubwo Lamine Yamal yatangaga umupira kuri Nico Williams yari ahagaze neza nawe ahita ashyira mu rucundura.
Iki gitego cyongereye imbaraga iyi kipe yongera kubona andi mahirwe ubwo Nico Williams yateraga umupira ntiyawuhamya neza ufatwa na Dani Olmo wawuteye hanze.
Iyi kipe kandi yabonye andi mahirwe ku munota wa 45 ubwo Nico Williams yongeraga guterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko rikanyura hafi y’izamu gato.
U Bwongereza bwishyuye igitego ku munota wa 72, ubwo Bukayo Saka yazamukanaga umupira akawohereza mu rubuga rw’amahina, usanga Jude Bellingham awuhereza Cole Palmer wahise atera ishoti mu izamu.
Ku munota wa wa 86 Espagne yabonye ikindi gitego cyaturutse kuri Marc Cucurella wohereje umupira mu rubuga rw’amahina ugasanga Mikel Oyarzabal wagiyemo asimbuye Alvaro Morata ahagaze neza awutereka mu izamu.
Umukino warangiye Espagne yegukanye Igikombe cya Euro 2024 itsinze u Bwongereza ibitego 2-1. Iki ni igikombe cya kane cy’iri rushanwa itwaye mu mateka yayo harimo icya 1964, 2008 na 2012.
Lamine Yamal yahise aba umukinnyi ukiri muto w’irushanwa mu gihe Rodri yabaye umukinnyi mwiza mu irushanwa.