Mbappe arerekanirwa kuri Santiago Bernabéu aho byitezwe ko ari bukureho agahigo kari karashyizweho na Cristiano Ronaldo

Mbappe arerekanirwa kuri Santiago Bernabéu aho byitezwe ko ari bukureho agahigo kari karashyizweho na Cristiano Ronaldo

Jul 16,2024

Biteganyijwe ko mu masha make ari imbere, rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé yerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid, akaba yitezweho kwakirwa n’abarenga ibihumbi 85.

Uyu rutahizamu uza guhabwa nomero 9, arerekanirwa kuri Santiago Bernabéu yamaze gutegurwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Abafana ba Real Madrid ndetse n’abakunzi ba ruhago bakaba batangiye gushaka uko bagera kuri iki kibuga bakirebera imbonankubone uyu mukinnyi bamaze imyaka bifuza muri Espagne.

Biteganyijwe ko akigera kuri iki kibuga cyakira abantu ibihumbi 85 kiza kuba cyuzuye ndetse bigahita bikuraho agahigo kari kamaze imyaka 15 karashyizweho na Cristiano Ronaldo wakiriwe n’abagera ku bihumbi 80.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yamaze kugera muri Espagne ndetse akaba yakorewe n’ibizamini by’ubuzima nk’uko byari biteganyijwe.

Kylian Mbappé yamaze kwemeranya na Real Madrid imaze igihe imwifuza ko azayikinira imyaka itanu kuzageza mu 2029 nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain.

Bivugwa ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yahawe umushara urenze uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3£ buri mwaka, ubu akaba ari we uzajya ufata amafaranga menshi muri iyi kipe.

Si ayo azajya ahabwa gusa kuko kwemera gushyira umukono ku masezerano, yemerewe ko azahabwa miliyoni 85,5£ azongerwaho andi azava mu biganiro bigendanye n’uburenganzira bwo gucuruza isura ye.